Umuhango wo gushyingura umunyarwenya Fred Omondi wasubitswe

Umuhango wo gushyingura umunyarwenya Fred Omondi wasubitswe

 Jun 27, 2024 - 10:40

Umuhango wo gushyingura umunyarwenya Fred Omondi uherutse kwitaba Imana azize impanuka, wasubitswe wimurirwa tariki 29 Kamena 2024.

Byari biteganyijwe ko mu gitondo cyo kuri uyu wa 27 Kamena 2024 saa 07:30, aribwo haba umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri nyakwigendera Fred Omondi, bakamujyana mu rusengero nyuma bakamushyingura mu cyubahiro mu rugo iwe.

Abantu baje gutungurwa no gusanga byasubitswe byimurirwa ikindi gihe.

Umwe mubo mu muryango yabwiye itangazamakuru ko byabaye ngombwa ko bisubikwa byimurirwa tariki 29 Kamena 2024, bitewe n'imyigaragambyo ikaze ikomeje kubera mu gihugu cya Kenya.

Fred Omondi akaba yaritabye Imana azize impanuka, gusa mukuru we Eric Omondi yavuze ko yapfuye agambaniwe.

Eric Omondi yatangaje ko iyi mpanuka yabaye yapanzwe kugira ngo bahagarike imyigaragambyo yari akomeje guteza muri Kenya, gusa we avuga ko bakoreye ubusa kuko kuba baramwishe bidashobora kuwuhagarika.