Umugabo wa Zari arashinja inshuti ya Pallaso kumwiba

Umugabo wa Zari arashinja inshuti ya Pallaso kumwiba

 Jan 13, 2024 - 13:06

Umugabo wa Zari Hassan Shakib Lutaaya, yahishuye ibintu byari mu gikapu yibwe, aho inshuti y'akadasohoka y'umuhanzi Pallaso ari yo yatunzwe intoki.

Umuryango w'umuherwe wo muri Uganda Zari Hassan n'umugabo we Shakib Lutayaa, bakomeje kwibasirwa n'abajura umunsi ku munsi, aho kuri ubu uyu mugabo yatangarije abafana be ko aherutse kwibwa igikapu kirimo ibintu by'agaciro.

Mu butumwa Shakib yacishije ku mbuga nkoranyambaga ze, yavuze ko aherutse kwibwa igikapu cyarimo ibintu by'agaciro harimo telefone ebyiri, imikufi y'igiciro, amafaranga ndetse n'utundi tuntu dutandukanye.

Shakib arashinja inshuti ya Pallaso kumwiba

Shakib, akaba yatangaje ko icyo gikapu bacyibye ubwo yari i Kampala ku isoko riri hafi y'urugo rwe. Mu magambo ye ati " Nshuti, mu masaha ashize nibwe. Nabuze igikapu cyange cyarimo: telefone ebyiri, amafaranga menshi, ndetse n'imikufi ihenze. Nabiburiye ku isoko (supermarket) riri hafi y'iwange."

Uyu mugabo, akaba yakomeje ahamya ko abantu babonye yibwa, bavuze ko yibwe na Benja, usanzwe ari inshuti y'umuhanzi Pallaso.

Ibi Shakib akimara kubimenya, akaba yahise ahamagara Pallaso, gusa uyu muhanzi yahakanye ko ntaho ahurira n'uwo mugabo, ahubwo ko ari bimwe by'abasitari baba bagendwa iruhande n'abantu batandukanye, ko uwo Benja atamuzi. 

Shakib atangaje ko yibwe, mu gihe nta minsi yari ishize umugore we atangaje ko yatewe n'abajura iwe mu rugo i Kampala ndetse bakomeretse n'umurinzi we. Shakib, akaba avuga ko ari gukorana na Polisi, kugira ngo bamenye abamwibye. 

Zari Hassan n'umugabo we Shakib bakomeje kwibasirwa n'abajura 

Pallaso arahakana ibyo kuba inshuti y'uwibye Shakib