Umubano wa Messi na PSG uziritswe n'akadodo

Umubano wa Messi na PSG uziritswe n'akadodo

 Apr 4, 2023 - 03:48

Lionel Messi wari watangarije PSG ko ashaka kuhaguma undi mwaka bigaragara ko umubano we n'iyi kipe uri kugana mu marembera, dore ko iyi kipe y'i Paris ikomeje no kumusaba kugabanya amafaranga yahabwaga.

Amakuru aturuka mu Bufaransa aravuga ko Lionel Messi yaba yaramaze guhindura ibitekerezo bye akaba yifuza kuva muri Paris Saint-Germain mu mpeshyi ya 2023, ubwo amasezerano ye muri iyi kipe azaba arangiye.

Mu gikombe cy'isi cya 2022 cyaberaga muri Qatar byarangiye Messi anafashije Argentine kukegukana, papa wa Messi ariwe Jorge Messi yari yabwiye PSG ko umuhungu we yemeye kuguma i Paris.

Inkuru dukesha ikinyamakuru L'Equipe cyandikira mu Bufaransa ivuga ko umubano wa Lionel Messi na Paris Saint-Germain usa n'ufashwe n'akadodo kuko uyu mugabo arindiriye ko amasezerano arangira akava muri iyi kipe.

Lionel Messi asanzwe ahembwa miliyoni 25.6 z'amapawundi ku mwaka, ariko mu rwego rwo kubahiriza amategeko ngengabukungu ya UEFA(UEFA Financial fairplay), PSG irifuza ko Messi agabanyaho byibuze 25 ku ijana.

Bivugwa ko kandi mbere yo kongera amasezerano, Messi yifuzaga kugira ijambo ku mutoza uzatoza PSG ndetse n'abakinnyi izasinyisha mu mwaka utaha w'imikino.

Ibi byose bikomeza kuvugwa ku hazaza ha Messi muri PSG ndetse no kutitwara neza ku ikipe muri rusange, byatumye uyu mugabo avugirizwa induru n'abafana ba PSG mu mukino iheruka gutsindwamo na Lyon igitego 1-0.

Havugwa amakipe atandukanye Messi ashobora kwerekezamo avuye muri PSG harimo FC Barcelona yakoreyemo ibigwi, amakipe yo muri America ndetse n'amakipe yo muri Leta zunze ubumwe z'abarabu.

Ku rundi ruhande umuryango wa Lionel Messi wo wifuza ko basubira i Barcelona dore ko ariho babaye imyaka myinshi, ndetse bivugwa ko Messi yiteguye kugabanya umushahara we ku buryo bufatika kugira ngo Barcelona ibashe kumutunga.

Muri uyu mwaka w'imikino, Messi amaze gutsindira PSG ibitego 17 ndetse anatanga imipira 17 yavuyemo ibitego, ariko ibi byose ntabwo byanyuze abafana dore ko iyi kipe yananiwe no kugera muri kimwe cya kane cya UEFA Champions League.

Inzira za Messi ziramusohora muri PSG(Net-photo)