Uko ubuzima bwa Victony bumeze nyuma y'impanuka

Uko ubuzima bwa Victony bumeze nyuma y'impanuka

 Jun 25, 2023 - 04:52

Umuhanzi Victony yatangaje byinshi ku buzima bwe nyuma y'impanuka yakoze bigatuma amara umwaka mu kagare k'abarwayi.

Anthony Ebuka Victor amazina nyakuri ya Victony umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria, yatangaje ko kuri ubu ashima Imana ko ameze neza ngo kuko yavuye kwibagisha bwa nyuma muri Mutarama uyu mwaka.

Victony ubwo yari i Lagos nibwo yaganiriye na Radiyo Cool FM, maze abatangariza ko kuri ubu yumva atangiye kugarura ingufu nyuma yuko bamubaze bwa nyuma muri Mutarama. 

Tubibutse ko ku wa 27 Mata 2021 aribwo uyu muhanzi yari yarokotse impanuka ikomeye y'imodoka aho icyo gihe umwe yahasize ubuzima abandi batatu bagakomereka. Iyo mpanuka ikaba yaratumye ashyirwa mu kagare k'abarwayi umwaka wose.

Victony atangiye kumera neza nyuma yo kurokoka impanuka y'imodoka muri 2021

Ubwo yagarukaga ku burwayi bwe, yagize ati " Mperuka kwibagisha bwa nyuma muri Mutarama, kandi kuri ubu ndashima Imana kuko ubu ibintu byose bimeze neza."

Ikindi kandi ubwo yaganiraga na Radiyo Cool FM, akaba yagarutse ku ntangiriro y'umuziki we, aho yatangaje ko urukundo rwe rw'umuziki rwatangiye akiri umwana muto.

Umunyamakuru yamubajije icyatumye akora umuziki, maze nawe amusubiza ko akiri umwana muto iyo yariraga nyina yamucurangiraga indirimbo za Backstreet Boys agahita ahagarika kurira. 

Victony iyo yariraga akiri umwana muto bamuhoreshaga indirimbo za Backstreet Boys

Ati " Mu by'ukuri ntabwo nakubwira ngo natangiye umuziki iki gihe cyangwa ngo nakuye hehe igitekerezo cyo gukora umuziki kubera ko nahoze nkunda muzika kuva kera. "

Anthony Ebuka Victor uzwi nka Victony akaba yaravutse ku wa 05 Mutarama 2001 avukira muri Leta ya Imo muri Nigeria. Uyu kandi akaba yaratangiye umuziki mu 2017 kugera magingo aya, aho yamamaye mu ndirimbo nka: Holy Father, Soweto n'izindi.