Uko Kevin Kade yatangiye kuririmba atarajyaga abitekereza

Uko Kevin Kade yatangiye kuririmba atarajyaga abitekereza

 Aug 26, 2024 - 17:11

Umuhanzi Ngabo Richard Kevin wamamaye mu muziki Nyarwanda nka Kevin Kade avuga ko yinjiye mu byo kuririmba atarajyaga abitekereza, ahubwo intandaro yabyo byose ari abavandimwe be kuko yabonaga ari we utazi kuririmba mu bana bose.

Uyu musore ukiri muto ariko umaze kubaka ibigwi binyuze mu ndirimbo zitandukanye nka Pyramid, Munda, Jugumira, Sikosa iri gutigisa imbuga nkoranyambaga n'izindi zitandukanye, avuga ko ubusanzwe yakuze adatekereza kuzaba umuhanzi.

Kade avuga ko yakuze yumva azaba umubyinnyi karundura, dore ko ari nabyo yari azi cyane.

Avuga ko yakuze yisanga akunda kubyina cyane ariko afite abavandimwe bazi kuririmba cyane, ku buryo ari we mwana wenyine iwabo utari uzi kuririmba, ahubwo we ugasanga aha umwanya kubyina gusa.

Kevin Kade avuga ko ajya kwinjira mu byo kwiga kuririmba yajyaga abona abana b'iwabo bose bazi kuririmba, akumva bimuteye ikibazo ariko kandi bimutera ishyaka ryo gutangira kujya yitoza kuririmba ari wenyine.

Agira ati "Hari ukuntu umuriro wajyaga ubura tukicara bagatera nk'inyikirizo yo mu ndirimbo yo muri korali, ariko nkabona sindi kwisangamo, nkabona ni ngewe muntu utazi kuririmba muri bo...ngewe narabyinaga, rero bantera ishyari ryiza ryo kwiga kuririmba."

Kevin Kade avuga ko icyo gihe yatangiye kujya yiheza akajya ku ruhande aho batamureba akitoza kuririmba, nyuma baza gutungurwa no kumva asigaye azi kuririmba bidasanzwe.

Nyuma nibwo Kevin Kade yaje kujya kwiga umuziki mu ishuri rya Nyundo, arangije amasomo ye atangira gukora umuziki w'umwuga ndetse biramuhira, kugeza ubu ari mu bahanzi twavuga ko bakomeye mu muziki Nyarwanda.