Uko Davido yahuye na Chris Brown wamuhinduriye ubuzima

Uko Davido yahuye na Chris Brown wamuhinduriye ubuzima

 Apr 23, 2025 - 13:06

Davido yahishuye inzira byanyuzemo kugira ngo amenyane na Chris Brown kuri ubu basigaye ari inshuti z'akadasohoka, aho ahamya ko Chris Brown yamuhinduriye ubuzima.

Ubwo yari mu kiganiro kinyura ku muyoboro wa YouTube witwa 'Bagfuel  Brigade Podcast', Davido yahishuye ko bwa mbere yahuye na Chris Brown mu 2018 bigizwemo uruhare n'umuntu atifuje kuvuga izina rye w'inshuti yabo bose.

Davido yavuze ko uwo muntu ari umwe mu nshuti magara za Chris Brown ariko akaba ari Umunya-Nigeria.

Yavuze ko umunsi umwe uwo muntu yahamagaye Davido kuri telefone bakoresheje uburyo bw'amashusho, amubajije aho ari amubwira ko ari kwa Chris Brown, Davido atungurwa cyane no kumva bari kumva indirimbo ye ndetse Chris Brown ari kiyibyina.

Yakomeje avuga ko icyo gihe ari bwo bwa mbere yavuganye na Chris Brown kuri telefone, nyuma y'amezi make aza gufata indege yerekeza muri Amerika bahura imbonankubone.

Ati "Yahaye telefone Chris Brown, nibwo bwa mbere twari tuganiriye. Nyuma y'amezi make nagiye muri Amerika mpura na Chris. Kuva duhura ku munsi wa mbere twahise tuba inshuti magara."

Davido yavuze ko guhura na Chris Brown bakaba inshuti byamuhinduriye ubuzima, kuko kuva bahura aribwo urugendo rwe mu muziki rwagutse ubuzima bwe burahinduka. Ati "Guhura na Chris Brown byahinduye ubuzima bwanjye."

Kuri ubu Chris Brown na Davido bakaba bamaze gukorana indirimbo zitandukanye zirimo Sensational yabiciye bigacika, ndetse Chris Brown akaba ari kuri album nshya ya Davido yitwa '5ive'.

Davido yahishuye ko yahuye na Chris Brown mu 2018