Uko Bushali yahuye n'umugore we bafitanye abana babiri

Uko Bushali yahuye n'umugore we bafitanye abana babiri

 Nov 28, 2024 - 09:25

Umuraperi Hagenimana Jean Paul wamamaye nka Bushali, yahishuye ibintu by'ingenzi yahindutseho kuva yahura n'umugore we 'Pontesiano', ananyomoza ibivugwa ko bahujwe n'umuziki.

Bushali n'umugore we Pontesiano, ni bamwe mu byamamare byakundanye ariko babihisha itangazamakuru kugeza ubwo bibarutse imfura yabo bahaye izina rya 'Bushali Moon'.

Nyuma y'igihe bakundana mu ibanga, muri Gashyantare 2021 nibwo byose byaje kujya hanze ubwo Bushali yasangizaga abamukurikira kuri Instagram amafoto aherekejwe n'amagambo agaragaza ko bibarutse imfura yabo.

Bushali mu magambo yanditse yagize ati "Nishimiye kukubona mu buzima bwanjye."

Nyuma hatangiye kuvugwa inkuru hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, aho byavugwaga ko uyu mukobwa babyaranye ari umufana we yateye inda.

Mu kiganiro na B&B FM, Bushali yanyomoje iby'uko yahuye n'umugore we bahujwe n'umuziki, ahamya ko bahuye buri umwe akishimira undi bakaza gusanga hari byinshi bahuriyeho ku buryo bakwiyemeza kubana nk'umugore n'umugabo.

Yagize ati "Oya ntabwo twahuye kubera ibi bintu by'umuziki. Twahuye kubera yakunze imyitwarire yanjye, nanjye nkunda imyitwarire ye, mbona ni Nyagasani nyine wanjye ugomba kumufasha kuba yandeberera uko ubuzima nsigaje ku Isi nabucamo n'uburyo nabwitwaramo."

Ibyahindutse kuri Bushali nyuma yo guhura na Pontesiano 

Bushali avuga ko uyu mugore we ari we mukobwa yakunze kuva yamenya gukunda, ndetse ahamya ko uyu mugore ari we wamwigishije kumenya gukunda.

Avuga ko kuva yahura n'uyu mugore, yahindutse mu buryo yagaragaragamo. Avuga ko mbere yari ananutse bikabije, ariko kuri ubu akaba asigaye abyibushye.

Avuga ko kandi uyu mugore ari we muntu wamwigishije kuba umuntu mbere yo kwiyumva nk'icyamamare.

Kuri ubu Bushali n'umugore we bafitanye abana babiri, Bushali Moon na Bushali Sun.