UCL:Real Madrid yabambiye Liverpool iwayo mu rugo

UCL:Real Madrid yabambiye Liverpool iwayo mu rugo

 Feb 21, 2023 - 20:01

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri imikino ya kimwe cya munani cya UEFA Champions League yakomeje, Liverpool inanirwa kwihorera kuri Real Madrid ikunze kuyibabaza.

Muri iri joro hari hateganyijwe imikino ibiri, ariko umukino wabereye Anfield mu Bwongereza niwo wari utegerejwe na benshi, aho ikipe ya Liverpool yari yakiriye Real Madrid imbere y'abafana ibihumbi 52,337 bari bicaye muri stade n'abandi bari hirya no hino ku isi bakurikiye uyu mukino.

Abafana ba Liverpool batotaga kwihorera kuri Real Madid iherutse kubatwara ibikombe bibiri bya Champions League, haba mu 2018 na 2022 ubwo bahuriraga ku mukino wa nyuma ariko bikarangira Real Madrid ariyo ibyina intsinzi.

Liverpool yaje gahunda ari kubanza gutsindira mu rugo maze umukino wo kwishyura ukazasobanura ibisigaye, ndetse iyi kipe ntiyatinze kureba mu izamu rya Real Madrid.

Ku munota wa kane gusa, Liverpool yari ibonye igitego cya mbere cyatsinzwe na Darwin Nunez nyuma y'umupira mwiza wari uhinduwe na Mohamed Salah ku ruhande rw'iburyo.

Mohamed Salah yagarutse nyuma y'iminota icumi, ku munota wa 14 atsindira Liverpool igitego cya kabiri ku makosa yakozwe n'umuzamu Thibaut Courtois amuterana umupira ujya mu izamu.

Real Madrid yari itsinzwe ibitego 2-0 mu minota 15 yonyine, benshi batangiye gutekereza ko umunsi utari uwayo kuko n'ibyo yageragezaga gukina byagoranaga. Gusa nayo ntiyatinze kuko ku munota wa 21, Karim Benzema yahaye umupira Vinicíus Junior ahita yishyura igitego cya mbere.

Ku munota wa 36, umuzamu Alisson Becker yahaye impano Real Madrid ku mupira yari ahawe na JoeGomez, awushota Vinicius uhita werekeza mu izamu, igice cya mbere kirangira ari ibitego 2-2.

Bakiva kuruhuka, ku munota wa 47 Real Madrid yabonye kufula yatewe na Luka Modric maze Eder Militao umupera wuteresha umutwe ujya mu izamu. Real Madrid iba iyoboye umukino igice cya kabiri kigitangira.

Rutahizamu Karim Benzema nawe yatsinze igitego cya kane ku munota wa 55 ku mupira yahawe na Rodrygo, ndetse ku munota wa 67 atsinda igitego cya gatanu nyuma y'umupira yahawe na Vinicius Junior.

Nyuma y'iyi minota, Liverpool yagerageje gushaka igitego ngo igabanye umwenda izajyana i Santiago Bernabeu ariko biba iby'ubusa umukino urangira ari ibitego 2-5.

Undi mukino waberaga mu Budage ku kibuga Deutsche Bank Park ya Eintrancht Frankfurt, umukino wasojwe iyi kipe itsinzwe na Napoli ibitego 2-0. Ni ibitego byatsinzwe na Victor Osimhen na Giovanni Di Lorenzo.

Muri uyu mukino kandi rutahizamu wa Frankfurt Randal Kolo Muani yeretswe ikarita itukura ku munota wa 58, ni mu gihe kandi Kvicha Kvaratskhelia wa Napoli yabanje no guhusha penaliti.

Imikino yo kwishyura kuri aya makipe izaba tariki 15 Werurwe 2023, aho Real Madrid izakira Liverpool i Santiago Bernabeu, naho Napoli ikakira Frankfurt kuri Stadio Diego Armando Maradona iherereye i Naples.

Kuri uyu wa gatatu kandi harasozwa imikino ibanza ya kimwe cya munani cya UEFA Champions League, aho saa 10:00 Inter Milan yakira FC Porto naho RB Leipzig ikakira Manchester City.

Nunez niwe wafunguye amazamu

Vinicius yishyuye ibitego bibiri bya mbere

Real Madrid yacyuye intsinzi