Ibiza byibasiye ahahoze ari iwabo wa Beyoncé ku munsi wa Noheri, ubwo izu iwabo bahoze batuyemo yafatwaga n’inkongi y'umuriro.
Inzu yahoze ari iy'iwabo wa Beyonce yafashwe n'inkongi y'umuriro
Amakuru avuga ko iyi nzu ihereye mu gace ka Houston, inzu yafashwe n'inkongi y'umuriro mu masaha y’igicuku, kuko ngo ubuyobozi bwakoriye terefone ahagana mu ma saa munani z'igicuku, iherekejwe n'amashusho agaragaza iyo nyubako irimo gushya.
Icyakora, Imana yakinze akaboko ku buryo abahageze bwa mbere bashoboye kuzimya umuriro mu minota icumi.
Nkuko TMZ ibivuga, umugabo n'umugore bayibagamo hamwe n'abana babo babiri bato, babashije kiyivamo amahoro nta n'umwe ukomeretse.
Iyi nzu yubatswe mu 1946, gusa umuryango wa Beyoncé uza kuyigura mu 1981, bayigura amadolari ibihumbi 64, ni ukuvuga arenga miliyoni 64 mu manyarwanda.
Icyokora, baje kuyimukamo nyuma y’imyaka mike, mbere gato yuko murumuna wa Beyoncé Solange, ubu ufite imyaka 37, avuka, ubwo Beyoncé yari afite imyaka itanu.
Beyonce ni ahantu yakundaga kuko ahafite amateka akomeye
Muri 2018 ni bwo iyi nzu yagiye ku isoko iza no guhita ibona umuguzi muri 2019.
Beyoncé w'imyaka 42 aracyishimira cyane isano afitanye na Texas, kuko ari ho itsinda rya Destiny's Child ryashigiwe mu 1990, itsinda ryayoborwaga na se, ari na ryo uyu muhanzikazi ubu w’icyamamare yazamukiyemo.
