"Ubutumwa ku bafana"-Luvumbu yatanze ubutumwa nyuma yo gusinyira Rayon Sports

"Ubutumwa ku bafana"-Luvumbu yatanze ubutumwa nyuma yo gusinyira Rayon Sports

 Dec 31, 2022 - 12:00

Umunya Repubulika iharanira demokarasi ya Congo Hértier Luvumbu Nzinga yageneye ubutumwa abafana ba Rayon Sports nyuma yo gusinya amezi atandatu muri iyi kipe.

Nyuma yo gusesekara mu Rwanda tariki 28 Ukuboza 2022, kuri uyu wa Gatandatu tariki 31 Ukuboza 2022 nibwo Hértier Luvumbu Nzinga yasinye amasezerano y'amezi atandatu muri Rayon Sports akaba azayikinira mu mikino yo kwishyura ya shampiyona 2022-2023.

Nyuma yo gusinya, Luvumbu yasabye abakunzi ba Rayon Sports gushyigikira ikipe yabo, maze abakinnyi nabo bagashyira Rayon Sports ku rwego rwiza.

Luvumbu yagize ati:"Ubutumwa ku bafana, ndabizi ntabwo bareka ikipe yonyine. Abafana bose turabakeneye, abakinnyi banyu barahari ku bwanyu. Turashaka gushyira ikipe ku rwego rwo hejuru rero dukeneye abafana bose."

Ni ubwa kabiri Hértier Luvumbu aza gukina mu Rwanda kuko uyu musore w’imyaka 29 aheruka muri Rayon Sports muri Gicurasi 2021 muri ya shampiyona yakinwe mu matsinda, ikipe aherukamo ikaba ari Clube Desportivo Primeiro de Agosto yo muri Angola.

Luvumbu yasinye amasezerano muri Rayon Sports