U Rwanda na Paraguay byahurije hamwe amaboko mu bya Dipolomasi

U Rwanda na Paraguay byahurije hamwe amaboko mu bya Dipolomasi

 Apr 19, 2023 - 05:28

U Rwanda na Paraguay byemeranyije kubaka umubano mushya mu bya Dipolomasi nk'inzira nziza yo guteza imbere inyungu z'abaturage babyo.

Ibi byabereye ku butaka bwa Leta zunze ubumwe za America I New York ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, aho Ambasaderi w'u Rwanda muri Loni,Gatete Claver na mugenzi we uhagarariye Paraguay muri Loni, Julio César Arriola Ramirez, basinye ku nyandiko yemeza umubano w'ibi bihugu mu bya Dipolomasi. 


Paraguay ni igihugu cyo muri Amerika y’Amajyepfo kiri hagati ya Argentine na Blazil  ndetse na Bolivia. Gituwe na Miliyoni zirindwi z'abaturage.
Ubukungu bw'iki gihugu bushingiye cyane cyane ku buhinzi, uburobyi n’amashyamba. Ubuhinzi bukorwa na kimwe cyane kane cy’abaturage bose, bukagira uruhare rwa kimwe cya gatanu cy’umusaruro mbumbe w’igihugu ku mwaka.


Ni igihugu kizwiho kandi gutunganya ingufu z'umuriro w’amashanyarazi mwinshi uturuka ku mazi, aho urenga 90 % by’umuriro w’icyo gihugu ugurishwa mu mahanga. Ubushakashatsi Banki y’Isi yakoze bwemeza ko abaturage bose ba Paraguay bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi.


Benshi mu batuye iki gihugu ni urubyiruko ariko nanone umubare munini w'abagituye wibera mu migi ku kigero cya   62,5 % cy'abaturage bose.
Icyo gihugu kiri mu byo muri Amerika y’Amajyepfo bifite ubukungu bwihagazeho dore ko umuturage wacyo abarirwa ku mwaka amadolari 5800, asaga miliyoni 6 Frw.