U Buhinde: Umukinnyi wa filime Saif Ali Khan yateraguwe ibyuma

U Buhinde: Umukinnyi wa filime Saif Ali Khan yateraguwe ibyuma

 Jan 16, 2025 - 10:46

Umukinnyi wa filime mu ruganda rwa sinema mu Buhinde Saif Ali Khan ari mu bitaro nyuma yo kwinjiranwa n'umuntu utazwi iwe mu rugo akamutera ibyuma inshuro nyinshi.

Khan yagabweho iki gitero mu ijoro ryo kuri uyu wa 15 Mutarama 2025 mu mujyi  Bandra muri Mumbai aho we n'umuryango we babatuye.
Polisi ya Mbubai yatangaje ko Khan yinjiranwe n'umugabo utazwi batangira gutongana nyuma amuteragura ibyuma ahagana i saa sita z'ijoro kuri ubu iperereza rikaba rikomeje.
Itsinda rireberera inyungu z'uyu mukinnyi ryatangarije BBC ko uyu mugabo yashakaga kwiba Khan, mu gihe umugore we umukinnyikazi wa filime Kareena Kapoor Khan n'itsinda rye basohoye itangazo basaba abafana kwihanga kuko abaganga bari kumwitaho.
Magingo aya Khan ari kuvurirwa mu bitaro bya Lilavati biri i Mumbai. Niraj Uttamani umuyobozi mukuru w’ibitaro, yavuze ko Khan yajombwe icyuma inshuro esheshatu, ebyiri muri zo bikaba zikomeye cyane.
Extremely shocked, what is going on in Mumbai?
Actor Saif Ali Khan Dons a New Professional Hat, Makes Big Announcement |  Entrepreneur
Umukinnyi wa filime Saif Ali Khan yateraguwe ibyuma