Twitter iri kurindimukira mu manga

Twitter iri kurindimukira mu manga

 Jul 17, 2023 - 04:18

Amadeni akomeje kuba uruhuri muri Kompanyi ya Twitter ari nako Elon Musk yavuze ko yatakaje kimwe cya kabiri cy'amafaranga yose yinjizaga mu kwamamaza kuva yayigura.

Nyiri Twitter Elon Musk yatangaje ko guhera mu Ukwakira 2022 yagura uru rubaga miliyoni 44 z'amadorari, yahombye kimwe cya kabiri cy'amafaranga yose yinjizaga mu kwamamaza.

Musk akaba yashimangiye ko by'umwihariko muri Kamena amafaranga yari yiteze ko azakira nk'inyungu ntayo yabonye. Icyakora atangaza ko muri uku kwezi kwa Nyakanga afite ikizere ko bizahinduka.

Nkaho ibyo kugabanyuka kw'amafaranga yo kwamamaza bidahagije, uyu muherwe nubwo atunze za miliyari, ariko mu Cyumweru cyashize yatangaje ko Kompanyi ye ya Twitter irimo imyenda agahishyi kandi ngo ntirinjiza amafaranga yifuza.

Twitter ya Elon Musk ikomeje kugwa mu bihomba 

Ibi byose biri kuza nyuma yuko Musk agifata uru rubuga yahise abagabanya abakozi aho kimwe cya kabiri yabasezereye, ari nako agenda azana impinduka zirimo kwishyira "blue tick" kugabanya umubare wa tweets abantu bayikoresha bashobora kureba n'izindi mpinduka. 

Abakoresha Twitter badafite akamenyetso ko konti zabo ari nta makemwa (unverified users) bashobora gusoma ubutumwa 1,000, naho abagafite bashobora gusoma ubutumwa 10,000. 

Mu gihe Twitter irimo guhogoza, mucyeba wayo Threads iri kubyinira ku rukoma, dore ko mu gihe kitageze ku kwezi ifite abayikoresha barenga miliyoni 150. Kuba Threads ishingiye kuri Instagram, bihita biha urwo rubuga kuba muri Meta ibizamura umubare w'abayikoresha.