Perezida wa Leta zunze ubumwe za Amerika, Donald Trump, yatangaje ko yiteguye “kureba ukuri” no gutekereza ku bijyanye no kubabarira umuhanzi P.Diddy, mu gihe yaba ahamwe n’ibyaha mu rubanza arimo kuburana.
Aganira n’abanyamakuru muri White House, Trump yagize ati: “Niba bidakwiye, nzabireba. Sinigeze mbikurikiranira hafi, ariko ndashaka ko byaba urubanza runyuze mu mucyo".

Trump yifuza ko urubanza rwa P.Diddy rwaca mu mucyo
Diddy, ufite imyaka 55, akurikiranyweho ibyaha bikomeye mu rukiko rwa Manhattan, birimo gucuruza abantu, kugambirira kwica, gukoresha abantu imibonano mpuzabitsina ku gahato, no guhohotera uwahoze ari umugore we.
Trump yemeye ko yigeze kugirana ubucuti bwa hafi na Diddy, n’ubwo ubwo bucuti bwahagaze nyuma y’uko yinjiye muri politiki.N’ubwo nta cyifuzo gisabira Diddy imbabazi cyatanzwe, Trump yemeje ko “abantu bashobora kubitekerezaho.”
Uru rubanza ruracyakomeza, kandi kugira ngo Trump azagire icyo arukoraho bizaterwa n’icyemezo cy’urukiko ndetse nibyifuzo bizatangwa n’abantu bisaba ko P.Diddy yababarirwa.
