Umuraperi Travis Scott biravugwa ko yarekuwe by’agateganyo, nyuma yo gufatwa mu gitondo cyo ku munsi w’ejo ku wa Kane azira ubusinzi.
Nk’uko ikinyamakuru CNN kibitangaza, ngo Travis yarekuwe ava kuri sitasiyo ya polisi ya Guilford Knight muri leta ya Florida, nyuma yo gutanga ingwate y’amadolari 650.
Bradford Cohen wunganira Scott mu mategeko, yasobanuye neza ko no kuba uyu muhanzi yafunzwe igihe gito byatewe no kutumvikana n’abantu bari aho yafatiwe, ariko nta rugomo cyangwa gukomeretsa kwabayeho.
Ni ku nshuro ya kabiri Travis atabwa muri yombi n’abapolisi azira ubusinzi, kuko ku nshuro ya mbere yatawe muri yombi mu gitaramo cye ‘Lollapalooza’ mu 2015, ndetse akanakatirwa umwaka umwe.
Twabibutsa kandi ko muri iki cyumweru umuhanzi wundi w’Umunyamerika Justin Timberlake na we yari yatawe muri yombi n’abapolisi nyuma yo gusanga atwaye imodoka yasinze.
