Tiwa Savage yahishuye ibyamubayeho mu gitaramo cyo kwimika Umwami Charles III

Tiwa Savage yahishuye ibyamubayeho mu gitaramo cyo kwimika Umwami Charles III

 Jul 6, 2023 - 03:58

Umuhanzi Tiwa Savage yahishuye ko ubwo yajya ku rubyiniro mu gitaramo cyo kwimika Umwami w'u Bwongereza Charles III yabanje guhinda umushyitsi.

Tiwatope Savage amazina nyayo ya Tiwa Savage umuhanzikazi ukomoka muri Nigeria, yatangaje ko yagize ubwoba ubwo yakubitaga amaso imbaga yabari bitabiriye igitaramo yari agiye kuririmbamo cyo kwimika Umwami Charles III w'u Bwongereza.

THE CHOICE LIVE, iributsa ko Tiwa Savage ariwe muhanzi wo muri Nigeria waririmbye mu muhango w'imbonekarimwe wo kwimika Umwami w'u Bwongereza.

Uyu muhango ukaba warabaye ku 07 Gicurasi 2023, aho abanyacyubahiro barenga ibihumbi 2000 aribo bari bitabiriye ibyo birori.

Tiwa Savage yavuze ko yari afite ubwo mu gitaramo cyo kwimika Umwami Charles III 

Ku bw'ibyo, Tiwa Savage akaba aheruka kwiyemerera ko yagize ubwoba mu masegonda ya mbere ubwo yatangiraga kuririmba ariko ngo bigenda bigabanuka uko amasegonda yicumaga. Ibi akaba aheruka kubitangariza kuri televisiyo imwe mu Bwongereza.

Ati " Byari ibintu byiza kuririmba mu birori by'Umwami. Byari ibintu by'agatangaza guhagararira ibihugu bya Commonwealth uri no ku rubyiniro. Nabanje kugira ubwo mu masengo ya mbere ariko ntangiye kuririmba byagiye bishira."

Ari nako kandi Tiwa Savage yatangaje ko muri icyo gitaramo yakunze cyane Umwamikazi Camilla dore ko na mbere y'iki gitaramo bari babanje guhura bakanaganira.