Umuhanzi wo muri Nigeria, Tiwa Savage, yatangaje ko hari impamvu Imana yatumye atinda gutera imbere mu mwuga we.
Mu gice giheruka gusohoka kuri podcast ya The Receipts, uyu muhanzikazi w’imyaka 44 yagaragaje cyane ko yemera ko Imana yatindije iterambere rye ku bw’impamvu nziza.
Ku bwe, Imana yatindije iterambere rye kugira ngo iteze imberaga abandi bagore bakiri bato bakeneye kuzamuka.
Yagize ati: “Ndumva Imana yarabikoze ibizi. Ntekereza ko Imana yakerereje iterambere ryanjye ku bw’intego. Nakunze kwibaza nti ku ki ntamenyekanye mu myaka 20? Natangiye gutera imbere no kumenyekana ku myaka mirongo itatu.
Ariko Imana yabikoze kugira ngo ifashe abandi bantu. Kwari ugufasha uriya mukobwa w'imyaka 25 udafite ikizere cyo kugera aho agera. Iyo bafunguye igitabo cyange akabona ko natangiye mfite imyaka mirongo itatu, bimutera imbaraga akavuga ati 'Nanjye ndacyafite igihe.’
