Umuhanzi wo mu gihugu cya Canada Abel Makkonen Tesfaye wamenyekanye nka The Weeknd, yatangaje ko agiye gushyira hanze albumye nshya vuba aha, gusa ntabwo aratangaza nubwo ataratangaza izina ry’uwo muzingo.
The Weeknd yatangaje ko agiye kugaragara muri filime vuba aha
The Weeknd, yatanga aya makuru abinyujije ku rubuga rwa Instagram no kuri X yahoze yitwa Twitter, aho yashize igifuniko(cover) cya cy’imizingo (album) ye ibiri iheruka “After Hours” na “Dawn FM” hirya agashyiraho akabazo bigaragaza ko hari undi muzingo uri hafi gusa utaratangazwa izina.
The Weeknd yateguje abafana be umuzingo mushya
Uretse umuzingo kandi The Weeknd yatangaje ko agomba no kugaragara muri filime vuba aha.
Ni amakuru yashimishije abafana batahishe amarangamutima yabo bagaragaza ko bari bategereje umuzingo mushya n’amatsiko menshi.
