Aya masezerano agamije ishoramari mu ndirimbo za The Weeknd kuva yatangira urugendo rwe rw’umuziki kugeza mu mwaka wa 2025.
Umuziki azasohora nyuma y’iyo tariki ntabwo uri mu masezerano, bivuze ko azakomeza kuwugenzura ku gitekerezo cye bwite.
Ikidasanzwe muri aya masezerano ni uko The Weeknd atagurishije uburenganzira ku bihangano bye, bitandukanye n’uko byagiye bigenda ku bandi bahanzi bagurishije catalog zabo ku masosiyete akomeye. We n’ikipe ye baracyafite uburenganzira bwuzuye, imigabane ndetse n’ububasha bwo kugenzura icyerekezo cy’ubuhanzi bwe, harimo n’uburenganzira bwa bwo gushyira hanze no kubicunga uko abishaka.
Aya masezerano yubakiye ku bufatanye bw’ubucuruzi (joint venture) aho kuba igurishwa rya burundu, ibintu byafashwe nk’intambwe nshya mu kurengera uburenganzira n’ubwisanzure bw’abahanzi mu bucuruzi bw’umuziki ku isi.
Abamuhagarariye batangaje ko kuva mu ntangiriro byari byumvikanye ko Abel Tesfaye atigeze atekereza kugurisha umurage w’ubuhanzi bwe, ahubwo yashakaga inzira nshya yo kubona ishoramari rikomeye atabangamiye uburenganzira bwe n’icyerekezo cy’ubuhanzi bwe.
Aya masezerano ubu arimo kwifashishwa nk’icyitegererezo gishya ku bahanzi bo ku rwego mpuzamahanga, abereka ko bishoboka kubona inkunga n’ishoramari rinini utagurishije “roho” y’ubuhanzi bwawe.
Mu by’ukuri, The Weeknd yerekanye ko umuhanzi ashobora kugumana agaciro k’ibihangano bye, akagumana ubwisanzure bwe, ndetse akanabona inyungu zikomeye, intambwe ihindura burundu imyumvire y’ubucuruzi bw’umuziki ku isi yose.
