The Ben yahishuye umwenda abereyemo umugore we Pamella

The Ben yahishuye umwenda abereyemo umugore we Pamella

 Dec 16, 2023 - 19:16

Umuhanzi The Ben yatangaje imbamutima ze nyuma yo gusaba no gukwa umugore we, anahishura igitekerezo cy'indirimbo ye 'Ni Forever' yagiye hanze, ari nako yahishuye umwenda afitiye umugore we.

Umuhanzi Nyarwanda Mugisha Benjamin uzwi nka The Ben, wakoze ubukwe kuri uyu wa 15 Ukuboza 2023 n'umugore we Uwicyeza Pamella, yatangaje ko kuri uriya munsi yari afite akantu k'ubwoba, ariko nanone ngo ubwo bwoba bukaba bwari ibyishimo, kandi ashimangira ko Imana yabanye nabo mu birori.

Ibi uyu muhanzi abigarutseho muri uyu mugoroba wo ku wa 16 Ukuboza 2023 mu kiganiro na Radiyo Rwanda, aho yavuze ko ibirori byabo byagenze neza, kandi ko byari ibirori by'ababyeyi, kubera ko ngo ababyeyi baba babitegereje cyane, ari nako yishimiye ko nyirakuru yitabiriye ubukwe bwe, kubera ko ngo mu minsi yashize yari arwaye arembye.

Umuhanzi The Ben aremeza ko afitiye umwenda umugore we Pamella 

Ubwo yagarukaga ku ndirimbo ye "Ni Forever" yasohoye none, akaba yavuze ko ari indirimbo yakoze igihe kirekire kandi ko igitekerezo cyayo cyavuye ku rukundo akunda cyane umugore we, ibi bikaba binatuma mu mashusho yayo ari we ugaragaramo gusa. 

The Ben akaba yashimangiye ko ubwo Pamella yamvuga iyo ndirimbo, yahise yumva ko ari we yayihimbiye, kandi ngo byaramunejeje. Umuririmbyi wa 'Naremeye' akaba yanavuze ko yumva afitiye umwenda Pamella wo kumukunda ubuzirahero.

Impamvu The Ben avuga ko afitiye umwenda Pamella, ngo ni uko ari umuntu udasanzwe, kandi ngo agira umutima mwiza, ku buryo yumva afite inshingano zo kurinda uwo mutima we no kuwubungabunga ubuzirahero. 

The Ben aremeza ko indirimbo ye yasohotse igitekerezo cyayo cyavuye ku mugore we

The Ben kandi, akaba yavuze ko ibintu bitatu ubukwe bwe bwamusigiye, birimo ko yashatse umukobwa akunda akaba n'inshuti ye. Icya kabiri, ngo ni uko mu bukwe bwe harimo umwana w'umusizi wavuze amarangamutima yabo, kandi agakora no kumarangamutima y'ababyeyi babo. 

Icya gatutu yavuze, akaba ari ukuntu nyirakuru yagaragaye mu bukwe bwe mu gihe yari amaze iminsi arembye, iki cyikaba ari n'ikintu ngo cyamukoze ku mutima cyane, avuga ko Imana yakoze ibitangaza, aka a ya akigarutseho cyane mu kiganiro na RBA. 

The Ben aremeza ko yishimiye cyane ubukwe bwe kuri uyu wa 15 Ukuboza 2023