The Ben akomeje guterwa amabuye

The Ben akomeje guterwa amabuye

 Jul 1, 2024 - 15:58

Nyuma y’uko umuhanzi The Ben ashyize hanze amashusho ari gusubiramo indirimbo y’umuhanzi Kitoko, akomeje kwibasirwa n’abantu cyane cyane abakoresha urubuga rwa X bavuga ko yayisubiyemo mu buryo butajyanye n’ibihe by’amatora.

Ni amashusho yashyize hanze ku mugoroba wo ku wa gatandatu asubiramo indirimbo ‘Thank you Kagame’ y’umuhanzi Kitoko Bibarwa yashyize hanze mu mwaka wa 2017, ubwo u Rwanda n’Abanyarwanda bari mu bihe by’amatora.

Mu gihe abantu barimo bibaza impamvu The Ben we atari kugaragara mu bikorwa byo kwamamaza abakandida cyangwa se ngo anabahimbire indirimbo nk’abandi bahanzi, nibwo yatunguranye ashyira hanze amashusho ari gusubiramo iyi ndirimbo mu buryo butuje cyane.

Ni indirmbo yakiriwe neza n’abantu batandukanye barimo na Minisitiri w’urubyiruko n’iterambere ry’ubuhanzi n’ibindi byamamare cyane ko bagiye bamushimira babinyujije ahatangirwa ibitekerezo ku rukuta rwe rwa Instagram.

Gusa ku rundi ruhande bamwe mu bakoresha urubuga rwa X ntibigeze bishimira na gato uburyo yayisubiyemo igenda gake.

Iyo unyujije amaso mu bitekerezo bagiye batanga kuri iyi ndirimbo usanga bavuga ko uburyo yayikozemo bwatumye iba mbi kuruta uko yari imeze kuko itajyanye n’igikorwa yagenewe.

Bahamya ko ubusanzwe indirimbo zo mu gihe cy’amatora zigomba kuba zihuta kandi zitera akanyabugabo abazumva, bitandukanye n’uburyo The Ben we yayikoze aho usanga bavuga ko yayikoze nk’iy’urukundo.

Abakoresha uru rubuga bavuga ko yaba yarabikoze kubera igitutu yashyizweho n’abantu ko nawe yakagombye kuba ari kwigaragaza muri ibi bikorwa byo kwamamaza abakandida.

Abakoresha urubuga rwa X ntibakiriye neza uburyo The Ben yasubiyemo indirimbo ya Kitoko