TdRwanda23:Aha Ethan Vernon harangiye! Hitezwe abazamutsi nka Chris Froome i Musanze

TdRwanda23:Aha Ethan Vernon harangiye! Hitezwe abazamutsi nka Chris Froome i Musanze

 Feb 21, 2023 - 03:05

Ku munsi wa gatatu wa Tour du Rwanda abasiganwa barerekeza mu karere ka Musanze, ahitezwe abakinnyi bazi kuzamuka nka Chris Froome.

Etape ya mbere yakinwe ku Cyumweru abasiganwa bava i Kigali berekeza i Rwamagana, ku munsi wa kabiri bahaguruka i Kigali berekeza i Gisagara, zose zikaba ari etape zatwawe n'umwongereza Ethan Vernon.

Etape ya Gatatu igiye gukinwa kuri uyu wa kabiri, abasiganwa barahaguruka mu karere ka Huye berekeza mu karere ka Musanze, akaba ari naho hitezwe abakinnyi bazi kuzamuka barimo ikirangirire Chris Froome.

Abasiganwa barahaguruka i Huye saa 8:30 bakore urugendo rw'ibilometero 199.5, aho biteganyijwe ko hagati ya saa 13:39 na 13:50 aribwo basoza. Barahaguruka Huye bagane mu mujyi wa Kigali bace ku Giti cy'inyoni bahite bafata inzira yerekeza i Musanze.

Ethan Vernon ukinira Soudal Quickstep niwe wambaye umwenda w'umuhondo nyuma yo gutwara etape ebyiri za mbere, ariko abakurikira uyu mukino cyane bavuga ko akazi ke yagasoje hagiye gukurikiraho abandi bakinnyi bafite umwihariko wo kuba beza mu kuzamuka.

Huye-Musanze niyo etape ndende igiye gukinwa muri Tour du Rwanda 2023 dore ko yaburaga metero 500 yo yuzuze ibilometero 200, byongeyeho kubera imisozi iyigize, byitezwe ko uyu munsi uba uwa mbere aza gushyiramo ibihe bihagije hagati ye n'abandi.

Ethan Vernon yatwaye etape ebyiri za mbere