TdRwanda23: Henok wari wabirinduye Vernon nawe yabirinduwe na Bonnet

TdRwanda23: Henok wari wabirinduye Vernon nawe yabirinduwe na Bonnet

 Feb 22, 2023 - 08:04

Ku munsi wa Kane wa Tour du Rwanda 2023 abasiganwa bavaga i Musanze berekeza i Karongi, umufaransa Thomas Bonnet yanikiriye bagenzi be.

Ni etape yavaga i Musanze yerekeza mu karere ka Karongi, abasiganwa bakaba bahagurutse ku isaha ya saa 8:30 aho umunya-Eritrea Henok Malueberhane ariwe wari wambaye umwenda w'umuhondo nyuma yo kwegukana etape Huye-Musanze.

Umunyarwanda Manizabayo Eric yagaragaje guhatana cyane aho yagiye urugendo rurerure ari mu gikundi cyari kiyoboye kirimk Arefaye, Stewart na Iribar ariko baje kubataka babanyuraho.

Abasiganwa bageze mu bilometero bitatu bya nyuma, umufaransa Thomas Bonnet ukinira Direct Energie ariwe uyoboye aho yasigaga abamukurikiye amasegonda 35.

Byari byitezwe ko umuntu uraza gutwara iyi etape ntacyo biraza guhindura ku wambaye umwenda w'umuhondo bitewe n'ukuntu ahanini hari kumanuka, ariko byatunguranye Henok Malueberhane asizwe bigaragara yamburwa umwenda w'umuhondo.

Thomas Bonnet yageze ku murongo ariwe wa mbere ndetse ahita yambara umwenda w'umuhondo kuko yasize Henok amasegonda asaga 40, mu gihe we yamusigaga 11.

Muhoza Eric ukinira Bike Aid nanone niwe munyarwanda waje hafi kuko yabaye uwa 12, akaba yasizwe amasegonda 31 na Bonnet wabaye uwa mbere.

Ku rutonde rusange Muhoza Eric ari ku mwanya wa 11 aho arushwa amasegonda 31 n'uwa mbere, naho Chris Froome wari witezwe muri Tour du Rwanda 2023 ari kurushwa umunota umwe n'amasegonda umunani.

Uko urutonde rusange ruhagaze

Thomas Bonnet yafashe umwanya wa mbere

View this post on Instagram

A post shared by The Choice (@thechoice_live)