Taylor Swift yateye utwatsi Meghan Markle

Taylor Swift yateye utwatsi Meghan Markle

 Jun 27, 2023 - 07:42

Umuhanzikazi ukunzwe mu nyjya ya pop, Taylor Swift, yakuriye inzira ku murima Meghan Markle, wamwifuzaga nk'umutumirwa mu kiganiro cye.

Umuhanzikazi Taylor Swift, biravugwa ko yanze ubutumire bwa Meghan Markle bwo kugaragara mu kiganiro cye, Archetypes.

Bivugwa ko Markle yageze kuri Swift yizeye ko azemera kuza, ariko Swift yamutunguye yanga ubutumire.

Meghan Markle yifuzaga ko Taylor Swift azaba umutumirwa mu kiganiro cye

Amakuru yatangarije Page Six  ko Swift yashimishijwe n’iki cyifuzo, ariko atari kwishimira kwitabira.”

Amakuru yongeyeho ati: “Ni umuntu ukunda ubuzima bwe bwite kandi ntabwo akunda gukora ibiganiro byinshi.”

Ariko, iyo siyo mpamvu yonyine yatumye uyu mugore w’igikomangoma aterwa uw’inyuma, kuko ngo uko Swift atekereza Markle, na byo byagize ingaruka ku cyemezo yafashe.

Amakuru avuga Taylor Swift afata Meghan nk’umuntu wiyemera, bityo ngo ntabwo ashishikajwe no kumarana umwanya na we.”

Ntabwo ari ubwa mbere Swift yanze ubutumire bwo kugaragara mu kiganiro, kuko mu 2020, yanze ubutumire bwo kugaragara mu kiganiro “Call Her Daddy”, avuga ko adakunda umuyobozi wacyo, Alexandra Cooper.

Icyemezo cya Swift cyo kwanga ubutumire bwa Markle cyateje impaka hirya no hino.

Taylor Swift yanze kuba umutumirwa mu kiganiro cya Meghan Markle 

Abantu bamwe bashinje Swift kutubaha no kutaba umunyamwuga, mu gihe abandi bamushyigikiye bavuga ko afite uburenganzira bwe bwo guhitamo abo yifuza n’abo atifuza kumarana umwanya  na bo.

Mu by’ukuri, icyemezo cya Swift ni icye kandi nta nshingano afite zo kugaragara mu kiganiro icyo ari cyo cyose atifuza kugaragaramo.

Twabibutsa ko Markle ataragira icyo atangaza ku cyemezo cya Swift, ndetse  birashoboka ko azavuga iki kibazo mu gice kiri imbere cya Archetypes