Taylor Swift yarase amashimwe umukunzi we Travis Kelce

Taylor Swift yarase amashimwe umukunzi we Travis Kelce

 Sep 12, 2024 - 13:28

Nyuma y'uko umuhanzikazi Taylor Swift yegukaye ibihembo bya 'MTV Music Video Awards' yafashe umwanya ashimagiza umukunzi we Travis Kelce, agaragaza uruhare yagize kugira ngo abashe kwegukana ibi bihembo.

Mu ijoro ryakeye nibwo mu mujyi wa New York ho muri Leta Zunze Ubumwe Z'America muri Stade ya UBS hari hateraniye ibyamamare bitandukanye bitabiriye ibirori by'itangwa ry'ibihembo bya MTV Video Music Awards (VMAs).

Mubabyitabiriye harimo n'umuhanzikazi Taylor Swift wanabashije kwegukana ibihembo bigera kuri 7 bisanga ibindi 23 yari yibitseho, byose bikaba 30.

Ubwo uyu muhanzikazi yakiraga ibi bihembo, mu ijambo yagejeje ku bakunzi be yashimiye by'umwihariko umukunzi we Travis Kelce ku bwa buri kimwe cyose amukorera kugira ngo impano ye yo kuririmba ikomeze kugera kure.

Yavuze ko uyu mukunzi we buri kimwe cyose akozeho gihinduka ibyishimo kuri we.

Ibi yabivugaga amushimira by'umwihariko uruhare yagize mu ikorwa ry'indirimbo yitwa 'Fortnight' yakoranye na Post Malone, ikaba yabashije kwegukana ibihembo bigera kuri bibiri.

Ati "Umukunzi wange Travis, buri kimwe uyu mugabo akozeho gihinduka ibyishimo, n'ubufindo. Rero ndamushimira cyane kuba hari icyo yongeyeho mu ifatwa ry'amashusho y'iyi ndirimbo."