Taylor Swift yanikiye abarimo Madonna na Beyonce

Taylor Swift yanikiye abarimo Madonna na Beyonce

 Jun 2, 2023 - 11:02

Taylor Swift ari kubyinira ku rukoma, nyuma yo kwanikira Beyonce na Madonna.

Umuhanzikazi Taylor Swift yanyuze kuri bagenzi be Beyonce na Madonna, aba umugore wa kabiri ukize cyane mu ruganda rwa muzika.

Urutonde rwa Forbes rwashyizwe ahagaragara ejo ku wa Kane, tariki ya 1 Kamena, rugaragaza ko Swift abarirwa miliyoni 740 z’amadolari.

Taylor Swift yarushije ubutunzi Beyonce na Madonna 

Uyu muhanzikazi w’imyaka 33 yanyuze kuri Madonna, bivugwa ko afite umutungo wa miliyoni 580 z’amadolari, ndetse na Beyoncé ubarirwa miliyoni 540 z'amadorari.

Umutungo wa Swift ushobora kwiyongera mugihe agikomeje “Eras Tour”

Swift yaje ku mwanya wa 34 muri rusange ku rutonde rwa Abanyamerikakazi bakize kurusha abandi muri Amerika, harimo Oprah Winfrey uri ku mwanya wa 13 ubarirwa miliyari 2,5 z’amadorari, na Diane Hendricks ubarirwa miliyari 15 z’amadorari.

Rihanna ni we uyoboye abagwizatungakazi mu ruganda rwa muzika 

Hagati aho, Rihanna, umuherwekazi abikesheje isosiyete ye icuruza ibijyanye n'ubwiza, Fenty Beauty, yaje ku mwanya wa mbere mu bahanzikazi bakize hamwe n’umutungo ufite agaciro ka miliyari 1.4 z’amadolari, wikubye kabiri uwa Taylor Swift umukurikiye.

Rihanna yashyizwe ku mwanya wa 20 muri rusange ku rutonde rw'Abanyamerikakazi bakize kurusha abandi.