T-Pain ubutunzi bwe ntibushingiye ku muziki

T-Pain ubutunzi bwe ntibushingiye ku muziki

 Nov 16, 2024 - 22:01

Umuraperi wo muri Leta Zunze Ubumwe Z’Amerika, T-Pain, yahishuye ko ubutunzi bwe budashingiye ku mafaranga akura mu muziki, ahubwo ayakura mu bindi akora buimuha menshi cyane.

Ni kenshi usanga abahanzi benshi kuri iki gihe bavuga ko bahiriwe n’umuziki, ndetse bakakubwira ko ubu ari wo basigaye bakora nk’akazi ka buri munsi.

Gusa ibi siko bimeze ku muraperi T-Pain, aho we avuga ko umuziki umuha amafaranga make cyane ku buryo adashobora kuvuga ko ariyo soko y’ubutunzi bwe, ahubwo afite ibindi akuramo agatubutse bigatuma akora umuziki nk’ikintu akunda gusa.

T-Pain avuga ko we ahanini amafaranga menshi ayakorera binyuze mu gukina imikino (Video games), aho avuga ko ku isaha akoreramo amafaranga amadorali ibihumbi 60,000, ni ukuvuga asaga miliyoni 82 Rfw.

Ibi kandi abihuriyeho na Diamond Platinumz nawe uherutse gutangaza ko n’ubwo umuziki wamuhiriye, ariko ntabwo amafaranga menshi ariho ayakura kuko yifitiye indi mishinga ku ruhande akora imubyarira inyungu irenze iyo akura mu muziki.

T-Pain yamamaye mu ndirimbo zitandukanye nka Buy u a drank, Can’t believe it, Blame it n’izindi.