Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager mu myidagaduro yo mu Rwanda, yatangaje ko kuri ubu umuhanzi Nyarwanda Itahiwacu Bruce uzwi nka Bruce Melodie, ko amaze kumweza, kuko ngo mbere hari amakosa yakoraga, ariko kuri ubu akaba yarisubiyeho.
Mu kiganiro Super Manager yagiranye na THE CHOICE LIVE kuri iki Cyumweru, yatangaje ko magingo aya Bruce Melodie amaze kumwemeza mu muziki , ku mpamvu z'uko uyu muhanzi yeguriye ubuzima bwe umuziki kandi akabikora abishyizeho umutima.
Super Manager yavuze ko Bruce Melodie asigaye amwemeza
Akaba yunzemo ko Bruce Melodie ahozaho mu muziki atajya acika intege. Yavuze ko uyu muhanzi iyo asohoye indirimbo ntibigende neza, ahita yongera agasohora indi ndirimbo kugera byemeye. Super Manager, akaba yashimangiye ko igituma amwemera cyane, ari uko kuri ubu atajya yicisha abakunzi be irungu.
Uyu mugabo uvuga ko asigaye ari Umwami w'imbuga nkoranyambaga, yatangaje ko ubundi mu by'ukuri ntacyo apfa na Bruce Melodie. Ni mu gihe kandi, Super Manager yabajijwe kubivugwa ko yaba akundana na Kate Bashabe uherutse gutangaza ko afite umukunzi, gusa we ahamya ko atamuzi.
Super Manager aravuga ko atari yaca iryera Kate Bashabe
Yakomeje avuga ko Kate Bashabe amubona kuri Instagram no kuri You Tube, gusa ko batari bahura amaso ku maso. Icyakora, yavuze ko abantu benshi bakomeza kumubaza niba bakundana, ndetse ngo bakavuga ko baberanye.
Super Manager, akaba yahise avuga ko bitewe n'uburyo abantu bakomeza kumubwira ko baberanye, agiye gushaka uko bazahura bakanavugana, cyane ko ngo batari bahura na rimwe. Uyu mugabo, akaba yahamije ko nta mugore afite, gusa ko umunsi azagambirira gukora ubukwe, buri wese azabimenya, kuko ngo buzabera muri sitade.


Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager
