Squid Game ikomeje kuvuna umuheha ikongezwa undi

Squid Game ikomeje kuvuna umuheha ikongezwa undi

 Jan 10, 2025 - 12:33

Igice cya kabiri cya filime “squid Game” ya Netflix, gikomeje kwandika amateka kuko ubu gifite agahigo ko kuba ari yo filime yarebwe cyane n’abatavuga Icyongereza kuri urwo rubuga.

Nk’uko Netflix abitangaza ngo muri rusange iyi filime imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni 126 mu minsi 11 gusa isohotse.

Iyi filime kandi yarazamutse iva ku mwanya wa karindwi igera ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa buri cyumweru, aho yarebwe n’abagera kuri miliyoni 58.2 mu cyumweru cy’ubunani gusa.

Squid Game imaze kurebwa n'abarenga miliyoni 126 mu minsi 11

Iyi ntsinzi kandi yatumye iyi filime iba iya kabiri muri filime z’uruhererekane zikurikiranwa n’abantu benshi ku isi, aho ikurikirwa “Wednesday” n’igice cya kane “Stranger Things.”

Squid Game season ya kabiri wasohotse ku mugaragaro ku ya 26 Ukuboza 2024, ikinwamo n’abakinnyi bakomeye batandukanye barimo Lee Jung-jae, Lee Byung-hun, Wi Ha-jun, Gong Yoo n’abandi.