Spice Diana ntakozwa ibyo kubana n'abasitari

Spice Diana ntakozwa ibyo kubana n'abasitari

 Jul 12, 2023 - 04:29

Umuhanzi Spice Diana yemeje ko adashobora kwemera kurushinga n'umuhanzi mugenzi we cyangwa se undi musore w'icyamamare ku myaka afite.

Hajara Namukwaya amazina nyakuri y'umuhanzikazi Spice Diana ukomoka mu gihugu cya Uganda, yatangaje ko adashobora gukundana n'umuhanzi mugenzi we cyangwa undi muntu w'umusitari ngo kubera ko kuba umusitari bizana ibizazo byinshi.

Spice Diana akaba yavuze ko ku myaka ye 29 atiteguye kuba yarushinga n'umuntu bakora ibintu bimwe ngo kuko azi ibibazo ahuriramo nabyo.

Spice Diana ntakozwa ibyo kubana n'umuhanzi mugenzi we cyangwa undi musitari 

Ati " Ndeba ibibazo ngenda nyumaramo magingo aya, ntabwo rero numva neza ko hari undi muntu ufite ibibazo nk'ibyange twabana. Numva nshaka umuntu dukora ibintu bitandukanye, kuburyo nataha nkumva ibintu bitandukanye nibyo narimo, wenda nk'ibyo mu bucamanza, mu buhinzi n'ibindi."

Ibi byose akaba yabitangaje mu kiganiro yagiranye n'Umunyamakuru Ibra Mukasa, aho yashimangiye ko ubuzima bwe bwite atari ngombwa kubushyira ku karubanda ngo kuko sibyo abafana baba bakeneye kumwumvaho.

Yavuze ko bimwe mu bigize ubuzima bw'umuntu nko gutandukana n'umukunzi n'ibindi, aribyo abanzi bawe bakoresha bagusenya.

Spice Diana abona atari ingenzi ko ubuzima bwe bwite abafana babumenya 

Ati " Amakosa nakoze yarabaye, ariko nk'umugore ntekereza ko hari ibintu ubwawe uba ukwiye kwimenyera. Ntabwo ari ingenzi ko abafana bahora bavuga ku buzima bwawe."

"Wibuke turi abantu, ibaze ugiye mu rukundo n'umuntu ejo birarangiye, noneho tekereza nkange nkubwiye ngo maze gutandukana n'abantu batanu mu mwaka umwe? Nubwo ari ibintu bisanzwe ariko ku muntu nkange byaba ari ikibazo mu gihugu."

Hagati aho, nubwo Spice Diana yatangaje ko adakozwa ibyo kuba yajya mu rukundo n'umuntu bakora akazi kamwe, ariko kandi hagiye havugwa ibihuha ko yaba yarakundanye n'abarimo: Gravity Umutujju, Eddy Kenzo, Pallaso, Fik Famaica ndetse n'ureberera inyungu ze mu muziki Roger.