Umugore wabyaranye na Davido, Sophia Momodu, yatanze yasubije ikirego yarezwemo n’uyu muhanzi wo muri Nigeria, amushinja gukoresha umukobwa wabo Aurora Imade Adeleke mu gushaka amaronko, amusaba indezo z’umurengera.
Inyandiko y’ibika 102 yatanzwe n’itsinda ry'abanyamategeko be badimo Anthony Idigbe SAN na Dr Bimpe Ajegbomogun.
Ni mu gihe mu minsi ishize Davido na we yari yatanze ikirego gisaba kurera umukobwa wabo kuko nyina amusaba indezo z’umurengera.
Davido abinyujije mu rukiko yasabaga icyemezo cy'urukiko kimuha uburenganzira bwo kurera umukobwa we, Imade & kumubuza nta nkomyi.
Nk’uko uyu muhanzi abitangaza ngo yagiye asohoza inshingano ze z’amafaranga mu mibereho y’umwana wabo, gusa ngo nubwo yakoze ibishoboka byose Sophia yagiye aakomeza kumusaba ibintu bidafite ishingiro, bisa nkaho bigamije kumugora no kumutesha umutwe.
Mu gushakisha uburenganzira bungana ku kurera umwana wabo, Davido ngo agamije gukomeza kugira uruhare rukomeye mu buzima bw’umukobwa we.
Icyakora, Momodu abinyujije ku bamuhagarariye mu by'amategeko, yamaganye ibyo birego, avuga ko Davido ari we wiihitiyemo kujya kure y’umukobwa wabo kuva muri Nyakanga 2022.
Momodu kandi yatangaje hashize imyaka ibiri ari we wikoreye umutwaro wo kurera umukobwa wabo, mu gihe Davido we yirirwa ashyira amafoto ya Imade ku mbuga nkoranyambaga kugira ngo yigaragaze nk’umubyeyi ushyigikira umwana we kandi ukora.
