Si mu Rwanda gusa! Mu Bwongereza abakinnyi banze gukina batarahembwa

Si mu Rwanda gusa! Mu Bwongereza abakinnyi banze gukina batarahembwa

 May 7, 2023 - 03:34

Abakinnyi b'ikipe ya Wigan Athletic mu Bwongereza bashobora kwanga gukina umukino wa nyuma wa shampiyona kubera kudahemberwa igihe.

Aba basore b'ikipe ya Wigan Athletic ikina ikiciro cya kabiri mu Bwongereza banze gukora imyitozo kuri uyu wa Gatandatu kubera imishahara batabonye bagombaga kubona ku wa Gatanu.

Bamwe mu bakinnyi baje kwishyurwa nyuma ariko abakinnyi bafite amasezerano azarangira mu mpeshyi bo bategereje amaso ahera mu kirere, ndetse mu gihe aya mafaranga ataboneka mbere y'umukino bafite kuri uyu wa mbere biteguye kudakina.

Umuyobozi w'iyi kipe witwa Talal Al Mohammed yatangaje ko aya mafaranga abakinnyi bazayabona nyuma y'uyu mukino bazakina ku munsi w'ejo ku wa Mbere, ariko ibi abakinnyi ntibari kubyemera.

Bishobora kuba ngombwa ko iyi kipe ikoresha abakinnyi bo mu ikipe yayo ya kabiro kugira ngo yuzuze umubare usabwa, ariko ibo ntabwo bizoroha kuko ishyirahamwe rishinzwe iyi shampiyona ryatangiye kwinjira muri iki kibazo.

Wigan Athletic iherutse guhabwa igihano cyo gukurwaho amanota atatu kubera kudahemba abakinnyi mu bihe bine bitandukanye muri uyu mwaka w'imikino, kugeza aho umuherwe wayo yasabwe gushyira amafaranga y'imishahara ku ruhande.

Kuri uyu wa Mbere ku isaha ya saa 16:00 nibwo biteganyijwe ko Wigan Athletic izakira Rotterham mu mukino wa nyuma wa shampiyona, ariko ukaba ari umukino utagize icyo uzayimarira kuko yamaze kumanuka mu kiciro cya gatatu.

Abakinnyi ba Wigan Athletic ntibakozwa ibyo gukina batarahembwa