Imikino y'umunsi wa 23 wa Primus National League yakinwe tariki 12 Werurwe 2023 hahita hajyamo akaruhuko k'imikino y'amakipe y'igihugu, umunsi wa 24 ukaba ugiye gukinwa nyuma y'ibyumweru bibiri.
Umukino wa mbere w'umunsi wa 24 urakinwa kuri uyu wa Gatanu, mu gihe indi izakomeza ku wa Gatandatu no ku Cyumweru.
Umukino uzahuza Rayon Sports na Police FC uzaba ku wa Gatandatu tariki 1 Mata 2023 niwo mukino wakwitwa uw'umunsi, dore ko ari umukino uzaba utoroshye. Uyu mukino uzatangira ku isaha ya saa 15:00 kuri sitade ya Muhanga, aho Rayon Sports imazw iminsi yakirira imikino yayo.
Undi mukino uzaba ukomeye kurusha indi kuri uyu munsi wa 24 wa Primus National League nawo uzaba ku wa Gatandatu tariki 1 Mata 2023, aho ikipe ya AS Kigali izaba yakiriye Mukura Victory Sports kuri sitade ya Bugesera.
Uko mikino yose y'umunsi wa 24 ipanze:
Ku wa Gatanu tariki 31/03/2023
15:00:Gorilla FC vs Sunrise FC 15:00:Rutsiro FC vs Rwamagana City
Ku wa Gatandatu tariki 1/04/2023
15:00:Rayon Sports vs Police FC 15:00:AS Kigali vs Mukura 15:00:Marine FC vs Musanze FC
Ku Cyumweru tariki 2/04/2023
15:00:Etincelles vs Gasogi United 15:00:APR FC vs Bugesera FC 15:00:Espoir FC vs Kiyovu Sports
Ni abakinnyi barindwi batemerewe gukina iyi mikino bitewe n'ikibazo cyo kuba barujuje amakatita atatu y'umuhondo mu mikino iheruka. Muri aba harimo babiri ba Rayon Sports, babiri ba AS Kigali, umwe wa Rutsiro FC, umwe wa Musanze FC ndetse n'uwa Etincelles FC.
Abakinnyi batemerewe gukina umunsi wa 24 kubera amakarita y'umuhondo
Uko urutonde rw'agateganyo rwa shampiyona ruhagaze mbere y'umunsi wa 24