Shakira wasomaniye mu ruhame na Lewis Hamilton yongeye kubyutsa ibihuha

Shakira wasomaniye mu ruhame na Lewis Hamilton yongeye kubyutsa ibihuha

 Jun 15, 2023 - 11:07

Nyuma yuko ibihuha by'urukundo hagati ya Shakira na Lewis Hamilton byasaga n'ibirimo kugenda bituza, inkuru yuko basomaniye muri Spain Grand Prix, yongeye gutuma hakekwa byinshi.

Bivugwa ko Shakira na Lewis Hamilton bafitanye umubano w’urukundo urenze ubucuti, ndetse banagaragaza ibimenyetso by’urukundo birimo no gusomana imbere yabantu babo ba hafi.

Abatangabuhamya muri Grand Prix yo muri Espagne, bavuze ko bababonye bakundana kandi basomana muri Montmelo, nkuko byatangajwe n'umunyamakuru Silvia Taules.

Amakuru avuga ko Lewis Hamilton na Shakira basomaniye mu ruhame 

Yifashishije amakuru ava mu muryango wa Shakira, Silvia yemeza ko urukundo ruri hagati y'ibi byamamare byombi rukiri mu ntangiriro kandi akavuga ko ari intangiriro nziza kandi ishimishije, irimo kuzanira umunezero uyu muririmbyikazi wo muri Colombia.

Uyu munyamakuru, ashimangira ko Shakira na Hamilton bari bamaze igihe baziranye kandi ari inshuti mu buryo busanzwe, ariko ngo urukundo rwabo rwatangiye mu gihe cya Miami Grand Prix.

Mbere yo kwerekana umubano we na Hamilton, hari ibihuha byavugaga ko Shakira ari mu rukundo n'umuhanzi ukomeye, nubwo nta makuru arambuye yatanzwe kuri iyi nkuru.

Kugaruka kwa Shakira i Miami byagaragaje impinduka nziza mu buzima bwe, kuko yagiye amwenyura kandi yishimira imyidagaduro itandukanye ndetse na siporo zitandukanye ari kumwe n'inshuti ze.

Gutandukana na Pique byamugizeho ingaruka zikomeye, kandi byamutwaye igihe kinini kugira ngo akire igikomere. Nubwo agifite ububabare kandi afite inzika, ibintu bisa nkaho biri kugenda neza.

Urukundo rwa Lewis Hamilton na Shakira rumaze agihe ruvugwa ariko ntiruremezwa n'impande zombi

Hamwe na Hamilton, Shakira asa nkaho yabonye impamvu yo kongera kumwenyura, no kunezerwa. Bahuje imyambarire, umuziki, na siporo bakora binezeza. Vuba aha, baherutse gusohora amashusho barimo gukorana siporo.

Yaba Shakira cyangwa Lewis Hamilton, nta n'umwe wemeje cyangwa ngo ahakane ibihuha bivuga ku mibanire yabo. Ariko, abakunzi b'uyu muhanzikazi bishimiye kumubona yishimye kandi amwenyura.