Shakira akomeje gushyira benshi mu rujijo

Shakira akomeje gushyira benshi mu rujijo

 Jul 14, 2023 - 11:54

Mu gihe hari hamaze iminsi hashyushye amakuru y'urukundo rwa Shakira na Lewis Hamilton, benshi bakeka ko byamaze gufata umurongo, uyu muhanzikazi yongeye kubyutsa ibihuha bishya.

Ubuzima bw'urukundo rwa Shakira rukomeje gutigisa imbuga nkoranyambaga. Uyu muhanzikazi wo muri Colombia aherutse kuvugwa mu rukundo n’umushoferi wa Formula 1, Lewis Hamilton, ariko uyu mugore ukomoka mu gace ka Barranquilla yongeye gutuma benshi bongera gushidikanya niba koko hari umubano udasanzwe afitanye n’uyu mugabo w'Umwongereza.

Shakira na Lewis Hamilton benshi bari bamaze kwizera ko bageze ku rwego rwiza

Nyuma yuko bimaze kumenyekana ko aba bombi basohotse kugeza mu gitondo cya kare i Tape London nyuma ya Grand Prix yo mu Bwongereza, ubu Daily Mail yafashe amashusho ya Shakira asohoka muri resitora imwe na Jimmy Butler, ku wa Gatatu w’iki cyumweru.

Uyu mukinnyi wa NBA ukinira Miami Heat, ni rimwe mu mazina yari yavuzwe mu rukundo na  Shakira, benshi ntabwo baribagirwa ko yashyize inyandiko nyinshi ku mbuga nkoranyambaga, aho yashyigikiraga ikipe ya Miami, mu gihe cy’ikimikino ya nyuma ya NBA.

Shakira yongeye gusubiza ibintu i rudubi, nyuma yo gusohokana na Jimmy Butler

Amakuru yatangarije ibitangazamakuru mpuzamahanga birimo na Page Six, ko Shakira yageze muri Novikov Restaurant & Bar mbere ya 22h00 hanyuma Jimmy arahagera. Nubwo bagerageje kutamenyekana, umutangabuhamya yatangaje ko aba bombi na bo bagiye mu minota mike mu masaha ya saa saba n'igice.

Nyuma yo gusohoka kwa Shakira na Jimmy Butler, ibihuha bivugwa ko bakundana byongeye kuvugwa kandi ibyo bishobora gukurura ishyari kuri Lewis Hamilton na we bivugwa ko ashobora kuba akunda uyu mugore.