Shaddy Boo yikomye abamujyana muzabukuru

Shaddy Boo yikomye abamujyana muzabukuru

 Dec 18, 2023 - 15:00

Icyamamare ku mbuga nkoranyambaga mu Rwanda Shaddy Boo, yifatiye ku gahanga abakomeje kuvuga ko yaba ari kubyina avamo ko atakigezweho, aho yasabye abafana kwerekana uwamuhiga.

Umunyarwandakazi Mbabazi Shadia uzwi ku mbuga nkoranyambaga nka Shaddy Boo, yongeye kurikoroza kuri izo mbuga no mu bitangamakuru, nyuma yuko avuze ko hari abamwitoratojeho bavuga ko ashaje atakigezweho mu nkumi ziri i Kigali.

Mu butumwa uyu mubyeyi w'abana babiri wiyita umwamikazi w'ubwiza mu Rwanda yashyize ku ruta rwe X kuri uyu wa 18 Ukuboza 2023, akaba yibasiye cyane abavuga ko ashaje atakigezweho, yerekana ko abo babuze ibyo bakora kandi ko ari ukumusebya kuko ngo abarusha abamukurikira (followers).

Shaddy Boo yikomye abavuga ko ashaje 

Ntibyarekeye aho kandi, kuko yahise asaba abakunzi be guca impaka, bakerekana undi mukobwa i Nyarugenge waba amuhiga nk'umwamikazi w'ubwiza, aho yasabye abamukurikira kuzana amafato y'abakobwa bavuga ko bamuruta.

Mu magambo ya Shaddy Boo ati "Duce impaka ngaho muri Comment mushyiremo iphoto yuwo mubona byibuze wa nsimbura kubwamikazi , kuko ndayoboye ikimenyimenyi murashyiramo benshi batandukanye ????. Nta ngoma yimikwa abamikazi benshi" 

Shaddy Boo aremeza ko nta mukobwa umuhiga mu bwiza mu Rwanda 

Abavuga ko Shaddy Boo atakigezweho, bashingira ku kuba ngo atakigaragara ahantu henshi mu bitaramo bibera muri Kigali, kandi ngo no ku mbuga nkoranyambaga ntakivugwa nka mbere. Kuri ubu ku mbuga nkoranyambaga, byemeza ko abarimo Yolo The Queen ndetse na Kigali boss babies, ari bamwe mu bakobwa bagezweho i Kigali. 

Nubwo ariko ibi byose bivugwa kuri uyu mukobwa w' ikimero cyahogoje benshi, kugera ubu mu Rwanda niwe ukurikirwa cyane ku rukuta rwa Instagram, aho kuri ubu akurikirwa n'abarenga miliyoni 1.1, no kuri X kandi, naho yibitseho abatagira ingano. Uko byaba biri kose, nta gushidikanya ko uyu yaba ari mubabyaje ikimero cye agatubutse mu Rwanda mbere y'abandi.