Seninga n'umwungiriza we bahagaritswe

Seninga n'umwungiriza we bahagaritswe

 Feb 14, 2023 - 02:54

Umutoza Seninga Innocent n'umwungiriza we Tugirimana Gilbert bakunze kwita Cannavaro, bahagaritswe n'ikipe ya Sunrise kubera umusaruro muke.

Ibi bigaragara mu itangazo ikipe ya Sunrise yaraye ishyize hanze rivuga ko aba batoza bombo bahagaritswe iminsi 15, bikaba bibaye nyuma y'uko batakaje imikino itatu iheruka aho bakinnye na APR FC, Gasogi United na Marine FC.

Seninga n'umwungiriza we bahagaritswe mu gihe iyi kipe y'i Nyagatare igiye gutangira imikino y'Igikombe Cy'Amahoro aho kuri uyu wa 14 Gashyantare 2023 icakirana na Gorilla FC kuri Stade ya Bugesera iri i Nyamata, akaba ari mu ijonjora ry'ibanze.

Itangazo Sunrise FC yashyize hanze

Mu minsi 15 aba batoza bahagaritswe, Sunrise FC ifitemo umikino ibiri ikomeye ya Shampiyona.  Iyi izasura AS Kigali na Police FC, aho izaba itozwa na Mugabo Evaliste usanzwe ashinzwe kongerera abakinnyi ingufu (Fitness Coach), nk'uko byatangajwe mu itangazo.

Seninga yatangiye gutoza iyi kipe mu Ukwakira 2021 iri mu kiciro cya kabiri ayifasha kuzamuka mu cya mbere agirirwa icyizere cyo gukomeza kuyitoza. Byitezwe ko biza kurangira atandukanye nayo, kuko bivugwa ko mu masezerano ye harimo ko azahita asezererwa n'atakaza imikino itatu yikurikiranya.

Nyuma y'umunsi wa 19 wa Shampiyona, Sunrise FC ihagaze ku mwanya wa 10 n'amanota 23, aho ibanziriza Bugesera FC na Gorilla FC zifite 22. Yatsinze imikino 6, inganya 5 itsindwa imikino 8 irimo itatu iheruka.

Seninga Innocent(ibumoso) n'umwungiriza we Cannavaro

Sunrise igiye kuba itozwa na Mugabo Evaliste