Selena Gomez yateye utwatsi Zayn Malik

Selena Gomez yateye utwatsi Zayn Malik

 Jun 10, 2023 - 10:24

Nyuma y'iminsi havugwa urukundo hagati ya Selena Gomez na Zayn Malik, uyu muhanzikazi yavuze ukuri kwe.

Amezi make nyuma yo gukurura ibihuha by’urukundo na Zayn Malik, Selena Gomez yavuze aho ahagaze mu rukundo, aragira ati:“Ndi ingaragu!”

Selena Gomez yavuze ko ari ingaragu 

Ibyo Gomez yavuze, bwari ubwa mbere avuga ku rukundo rwe kuva byavugwa ko ashobora kuba akundana na Malik w’imyaka 30, muri Werurwe.

Mbere yuko bakundana, Gomez yabanje kugaragara ari kumwe na Drew Taggart wo mu itsinda rya Chainsmoker,  ariko nyuma uyu mukobwa  aza gusobanura ko ari ingaragu binyuze kuri Instagram muri Mutarama.

Selena Gomez yahakanye urukundo rwe na Zayn Malik wahoze muri One Direction 

Selena Gomez yagiye avugwa mu rukundo n’ibyamamare ku isi, birimo Justin Bieber na The Weeknd.