Nk'uko ibitangazamakuru byo muri Amerika byabitangaje, Urugo rw'umuhanzi SeanKingston muri Floride rwagabweho igitero na polisi ejo maze nyina JaniceTurner, atabwa muri yombi ashinjwa uburiganya mu gihe SeanKingston we atari ari muri urwo rugo.
Sean Kingston yatawe muri yombi
Icyakora nk’uko amakuru mashya abitangaza, uyu muhanzi na we yaje gutabwa muri yombi uwo munsi nyuma gufatirwa muri California nyuma y'uko SWAT yari imaze gusaka urugo rwe.
.
Ubuyobozi bwa polisi bwavuze ko Kingston yafatiwe i Fort Irwin, muri California, akurikiranyweho uburiganya bukabije n’ubujura.
.
Icyakora ibyo aregwa byose ntibiramenyekana, ariko abashinzwe iperereza bemeje ko Kingston azaba afungiye by'agateganyo muri gereza ya San Bernadino.
