Se w’umuhanzi Mohbad, Joseph Aloba yasabye abagore bose babyaranye na Mohbad kwigaragaza.
Aloba yabivuze abinyujije mu mashusho yashyize kuri TikTok avuga ko umugore wese ufite umwana wa Mohbad kandi witeguye gukoresha ibizamini bya DNA yakigaragaza.
Yagize ati:“Umugore wese ku isi ufite umwana na Mohbad ndamwinginze yigaragaze. Bizanshimisha cyane kumenya ko umuhungu wanjye Mohbad yasize abana. Icyo tugomba gukora ni ikizamini cya AND cyameza ko koko ari umwana we.”
Ibi bibaye nyuma yuko umupfakazi wa Mohbad uzwi ku izina rya Wunmi yanze gukora ikizamini cya DNA kugira ngo yemeze ko Liam ari umwana wa Mohbad kubera ibihuha bivuga ko uyu mwana atari uw’uyu muhanzi.
Twabibutsa ko Mohbad yapfuye ku ya 12 Nzeri 2023, i Lagos, afite imyaka 27.
