Rurangiranwa ku mbuga nkoranyambaga Andrew Tate rurageretse n'inkiko zo muri Romania

Rurangiranwa ku mbuga nkoranyambaga Andrew Tate rurageretse n'inkiko zo muri Romania

 Jun 22, 2023 - 07:47

Uwahoze ari umukinnyi w'iteramakofe akaba na rurangiranwa kuri za tereviziyo no ku mbuga nkoranyambaga, Andrew Tate n'umuvandimwe we, bongeye kwisanga mu manza.

Ku munsi w’ejobundi ku wa Kabiri, abashinjacyaha bo muri Romania bashinje umugabo w’Umwongereza ufite amamuko muri Amerika, akaba na rurangiranwa kuri za tereviziyo no ku mbuga nkoranyambaga, Andrew Tate, icyaha cyo gucuruza abantu, gufata ku ngufu no gushinga agatsiko ko gusambanya abagore.

Andrew Tate na murumuna we Tristan rurageretse n'inkiko zo muri Romania 

Tate arashinjanwa na murumuna we Tristan, ndetse n’abandi bakobwa babiri bo muri Romania. Bafungiwe mu rugo mu gihe hagitegerejwe iperereza ku ihohoterwa ryakorewe abagore barindwi, abashinjacyaha bavuga ko abahohotewe bashutswe binyuze mu binyoma byo kubeshywa urukundo.

Andrew Tate na murumuna we, bombi bahoze ari abakinnyi b’iteramakofe, ni bo bakomeye bakekwaho icyaha cyo gucuruza abantu muri Romania.

Bose uko ari bane bakekwa, babanje gufungirwa mu maboko ya polisi kuva ku ya 29 Ukuboza kugeza ku ya 31 Werurwe mbere y’uko urukiko rwa Bucharest rubafungira mu rugo, aho abashinjacyaha banasabye bakongererwa igihe.

Ku wa Gatatu, ni bwo umucamanza azafata icyemezo cyo kongera igihe cyo gufungwa kugeza ku minsi 30 cyangwa iki gihano kigasimbuzwa izindi  ngamba zoroheje.

Abashinjacyaha bavuga ko Andrew Tate w'imyaka 36 na we yashinjwaga gufata ku ngufu umwe mu bahohotewe, naho Tristan w'imyaka 34 yashinjwaga gukangurira abandi guhohotera inzirakarengane, nkuko ubushinjacyaha bubitangaza.

Mu mategeko ya Romania, uru rubanza rwoherezwa mu cyumba cy’ibanze cy’urukiko rwa Bucharest, aho umucamanza aba afite iminsi 60 yo gusuzuma amadosiye kugira ngo yemeze ko byemewe n'amategeko.

Andrew Tate yahagaritswe ku mbuga nkoranyambaga zirimo na Twitter kubera gupfobya abagore

Gucuruza abantu bakuru bihanishwa igifungo kuva ku myaka 10, kimwe no gufata ku ngufu.

Mu 2022, Andrew Tate yari umuntu wa munani ku isi, izina rye ryanditswe muri Google inshuro nyinshi, aho yaje akurikira ibikomerezwa nka Johnny Depp, Will Smith na perezida wa Russia, Vladimir Putin.