Rurageretse hagati ya Cardi B n'abakoresha imbuga nkoranyambaga

Rurageretse hagati ya Cardi B n'abakoresha imbuga nkoranyambaga

 Dec 19, 2024 - 15:03

Umuraperikazi Cardi B akomeje kurwana intambara y'amagambo n'abakoresha imbuga nkoranyambaga, nyuma y'uko atangaje ko abagabo batinya abagore bakorera amafaranga yabo, birangira bamwe bamuhindukiranye.

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri w'iki cyumweru, ubwo Cardi B yari kuri Instagram (Live) aganira n'abamukurikira, yavuze ko yaje gusanga abagabo batinya gutereta abagore bakorera amafaranga yabo kuko biba bigoye kubayobora uko bishakiye.

Yavuze ko kandi abagabo akenshi bishakira abagore badashamaje ku isura, kuko aribo babagandukira kurusha abagore beza.

Nyuma yo kuvuga ibi, abantu babyimuriye kuri X bakajya basubiramo aya magambo bamuca imigani, aho bibazaga niba kuba akorera amafaranga ye kandi akaba ari mwiza bimugira intungane.

Mu gusubiza umwe mu bavugaga ibyo, Cardi B yavuze ko atari intungane ariko afite isura nziza, afite ibirenge bito, ahumura neza, ni umushabitsi, umukire n'ibindi.

Cardi B yasoje avuga ko ubutunzi afite, ashobora guhindura ubuzima bw'umugabo ndetse n'ubw'uwo wari umushotoye.

Umwe mu bakoresha uru rubuga yaje amubwira ko ibyo byose yirata ahubwo aribyo amwangira.

Ni amagambo yarakaje Cardi B, bituma asubizanya umujinya amubwira ko adakeneye umugabo n'umwe umubwira uko amwiyumvamo kuko we yikunda ku giti ke.