Ruger yatanze igisubizo cyatunguye benshi ku byo gukora ubukwe

Ruger yatanze igisubizo cyatunguye benshi ku byo gukora ubukwe

 Jun 29, 2024 - 09:38

Mu gihe benshi batekerezaga ko umuhanzi Ruger atari umuntu ushobora kuba yatekereza gukora ubukwe bitewe n'imyitwarire bagenda bamubonaho, yaje gutungurana avuga ko ubu yiteguye kuba yabukora.

Ibi yabitangaje ubwo yari ku rubyiniro mu gitaramo cya Afro Nation cyaberaga mu gihugu cya Portugal, ubwo Ruger yabazaga abafana be niba batekerezaga ko nawe yakora ubukwe bakamusubiza ko ibyo bidashoboka.

Ruger yaje kubamara impungenge bamufiteho ababwira ko ubu yamaze guhinduka akaba umuntu mushya.

Yagize ati "Ndatekereza niteguye kuba nakora ubukwe. Ubu ndi umugabo wahindutse."

Uyu musore w'imyaka 24 y'amavuko yakunze kuvugwaho gukundana n'abakobwa batandukanye ariko bagatandukana ashinjwa uburyarya no kubatendeka.

Si ibyo gusa kandi kuko akunze gushinjwa gutwara abakunzi b'abandi, dore ko mu minsi yashize yavuzweho gutandukanya abakunzi bitewe n'uburyo abyinisha abakobwa ku rubyiniro bikarangira batandukanye n'abakunzi babo.

Uyu musore kandi aherutse gutangariza kimwe mu bitangazamakuru byo muri Nigeria ko afite ubushobozi bwo kuba yatereta abakobwa batanu icyarimwe.