Robinho yatangiye kwiga gukora amaradiyo

Robinho yatangiye kwiga gukora amaradiyo

 Jun 12, 2024 - 14:13

Rurangiranwa mu mupira w'amaguru, umunya-Brazil Robinho, ubu yatangiye gufata amasomo ajynye no gukanika ibyuma bikoresha amashanyarazi birimo, radiyo na tereviziyo, aho afungiye iwabo muri Brazil.

Uwahoze ari rutahizamu wa Real Madrid, Manchester City n’ikipe y’igihugu ya Brazil, Robinho yatangiye kwiga gukanika bw’ibikoresho byamashanyarazi, harimo no gukora televiziyo aho afungiye Brazil.

Uyu mukinnyi wigeze gukinira  ikipe zirimo na AC Milan yakatiwe igifungo cy’imyaka icyenda nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo gufata ku ngufu, akaba  yatangiye kwiga ibijyanye no gukanika ibikoresho bikorshwa n’amashanyarazi muri iyo myaka 9 azamara muri gereza.

Robinho bivugwa  ko afite umutungo wa miliyoni 60 z'amapound arenga miliyoni 70 mu mafaranga y'u Rwanda, kuri ubu arimo kwiga uburyo bwo gusana televiziyo zangiritse, gusana amaradiyo n'ibindi bikoresho by'amashanyarazi nk'umushinga udasanzwe uzakomeza no kumufasha kubaho ubwo azaba avuye muri gereza.

Umwunganizi wa Robinho mu mategeko, Mario Rosso Vale, yavuze ko ayo masomo uyu mugabo wahoze ari ikirangirire mu mupira w'amaguru arimo gufata, yatumye abera abandi urugero rwiza muri gereza kuva yafungwa muri Werurwe.

Robinho yahamwe n'icyaha nyuma yo kuvugwa mu gatsiko k'abantu bafashe ku ngufu umugore wo muri Alubaniya mu kabyiniro i Milan, mu 2013.