Robyn Rihanna Fenty amazina nyakuri ya Rihanna umuhanzikazi w'imyaka 35 ukomoka mu birwa bya Barbados, akomeje kongera ibigwi mu mwuga we wa muzika. Uyu Rihanna magingo aya niwe mugore rukumbi ufite indirimbo 10 kuri Spotify zumvishwe cyane.
Izo ndirimbo 10 zose buri imwe yumvishwe n'abarenga miliyari imwe. Ibi byose ari kubikora mu gihe nta alubumu aheruka gusohora, dore ko iyanyuma aheruka kuyisohora mu 2016. Iyo akaba yarayise "Anti".

Rihanna akomeje ibigwi
Rihanna uheruka gusohora indirimbo yise "Lift Me Up", abicishije ku rukuta rwe rwa Instagram akaba nawe yabyishimiye cyane avuga ko atewe ishema nibyo amaze gukora, ndetse anavuga ko kuba nta alubumu aheruka gukora ariko akaba ari kuri uru rwego ari ibintu byiza, ati " Indirimbo 10 nta alubumu."
Ntakabuza Rihanna ari mubahanzi muri iki kinyejana bari gukora ibitandukanye, dore ko guhera mu 2012 yasohora alubumu yise 'Unapologetic' yakomeje kuba inyenyeri muri muzika.
Ikindi kandi uyu muhanzikazi akaba aheruka gutangaza ko nubwo imyaka 7 ishize nta alubumu asohora, ariko ngo n'ubundi muri uyu mwaka, ngo nta 'stress' ya alubumu ashaka.
View this post on Instagram
