Abakunzi b'ibitaramo muraritswe mu birori byiswe "Rifi Dance & Fashion Show" bizahurizwamo kumurika imideli y’imyambaro itandukanye y’aba-design bakomeye mu Rwanda no hanze yarwo bagera ku 10.
Iki gitaramo kizagaragaramo umunyamideli Umulisa Charlotte uzava mu Butaliyani
Ni ibirori byateguwe na Rifi Entertainment isanzwe ifasha abanyamideli batandukanye bari mu kitwa RiFi FashionAgency, ababyinnyi babarizwa muri RiFi Dance, ndetse n'ikindi gice kitwa RiFi Protocol & Services.
Umuyobozi mukuru wa Rifi Entertainment, Ri Kon Yocan, ubwo yaganiraga na The choice live, yavuze ko batekereje gukora iki gitaramo mu rwego rwo gukora ibintu bitandukanye n’ibyo abantu basanzwe babona mu birori by’imideli hano mu Rwanda.
Rifi Fashion Agency ibararikiye kuberaka ibyo amaso yanyu ataraboba
Yagize ati “Hari uburyo abamurika imideli baba bameze ku rubyiniro, ntabwo ino aha biraza. Abamurika imideli bakaza ku rubyiniro bagaragiwe n’ababyinnyi. Ibi bisanzwe bizwi muri Amerika mu Bufaransa, no mu Bwongereza, kandi ni bimwe mu bituma abantu batabihirwa cyangwa ngo barambirwe. Iyo niyo mpamvu tugiye kuzana umwihariko wacu nka RiFi.”
Ababyinnyi b'ibyamamare nka Jojo Breezy na bo bazaba bahabaye
Ri Kon avuga kandi ko atari igitaramo cy’imideli n’ababyinnyi gusa, kuko hanatumiwemo n’andi mazina akomeye mu myidagaduro ya hano mu Rwanda, n'abanyarwenya nka Mitsi, Admin Seka n’abandi. Hazaba hari kandi ababyinnyi bakomeye cyane nka Jojo Breezy na Divine_Uwa, umunyamakuru akaba na Mc ari we Mc Buryohe ndetse n’umunyamideli ukomeye cyane Umulisa Charlotte uzaturuka muri Italy, tutibagiwe n’umuhanzi wicyamamare ukunzwe n’abeshi hano mu Rwanda, ariko uzatangazwa ku munsi w’igitaramo.
Ni igitaramo kizagaragaramo MC Buryohe umwe mu bakunzwe hano mu Rwanda
Rifi Dance & Fashion Show icyo igamije nyamukuru, ni ukumurika impano zihebuje zibarizwa muri RiFi Entertainment muri bya byiciro byayo byose twavuze haruguru, ndetse n’izindi mpano benda kwakira.
Ni ibirori kandi bizagirwamo uruhare n’abahangamideli bakomeye nka Hagenimana Eugene wo muri h'genestudio, Elyse Furaha uyobora Bwiza fashion, inzu y’imideli yitwa Bello craft, ndetse na Miseke Handmade bazwi cyane ku myambaro ya made in Rwanda, n'abandi.
Elyse Furaha umwe mu ba-designer bakomeye hano mu Rwanda
Ibi birori biteganyijwe ko bizabera muri Onomo Hotel ku wa 30 Ukuboza 2023, aho kwinjira muri ibi birori ari 5,000 Frw, 10,000 Frw mu gihe ameza y’abantu batandatu yashyizwe ku 100,000 Frw.
