Umuhanzi Nyarwanda umuraperi Riderman yarase amashimwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Indonesia Jean de Dieu Uwihanganye ufite icyicaro muri Singapore, kuba aheruka guha umugisha album aheruka gushyira hanze.
Ubutumwa bwa Riderman kuri X, bukaba bwaje bukurikira ubwa Ambasaderi wari watangaje ko Album "Icyumba cy'amategeko " Riderman yakoranye na Bulldog ari nziza, bityo akaba abasaba gutegura igitaramo cyo kuyimurika abafana bakaza kubashyigikira.
Mu magambo ye ati "Ibintu Kemozera na @RidermanRiderzo Bakoze mwabimenye namwe … Icyumba cy’amategeko pe ! Abantu twahoze tubumva kuva kera tubasabe bakore igitaramo cy’iyi EP tubereke urukundo."
Riderman agikubita amaso ubu butumwa bwa Ambasaderi, yahise atangaza ko yishimiye umugisha ahaye alubumu ye ati "Turabashimiye cyane Sir, muhaye umugisha umuzingo wacu ."
Iyi album ikaba yarasohotse ku wa 30 Gicurasi 2024, aho iriho indirimbo esheshatu, ukaba wayumva ku mbuga zicuruza umuziki nka You Tube.
Ambasaderi Uwihanganye yashimiye album ya Riderman
Riderman yashimiye Ambasaderi kuba yarahuye umugisha album ye
