RIB yihanangirije abarimo Fatakumavuta na Jacky

RIB yihanangirije abarimo Fatakumavuta na Jacky

 Sep 5, 2024 - 12:46

Umuvugizi w'urwego rw'igihugu rw'ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yihanangirije bwa nyuma umunyamakuru Fatakumavuta ndetse n'umukobwa witwa Jacky, avuga ko nibakomeza gukoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo budakwiye bazabihanirwa.

Mu kiganiro umuvugizi wa RIB yagiranye na Radiyo Flash FM, yongeye kwihanangiriza abakoresha imbuga nkoranyambaga bavuga ibintu bidahwitse ndetse bidahura n'indangagaciro z'umuco Nyarwanda.

Aha yagarutse ku bakunze kujya kuri YouTube bagakora ibiganiro bitagakwiye nko kubona umubyeyi aza akavuga uburyo yahoze ari indaya, akavuga amabanga y'urugo kandi ari umubyeyi ufite abana.

Yavuze ko ari ibintu bidakwiye na gato kuko ibi bishobora kugira ingaruka ku mwana we.

Dr. Murangira kandi yanenze abemera guha ibiganiro aba bantu baza kuvuga izi nkuru ku karubanda, ndetse bikaba bigeze aho umu-Youtuber yishyura umuntu kugira ngo aze gutanga icyo yise 'Ubuhamya', nyamara babikurikira bagasanga harimo ibyaha bikaba ngombwa ko bahamagaza uwabutanze, akababwira ko yahawe amafaranga ngo abihimbe.

Yihanangirije Jacky na Fatakumavuta 

Muri iki kiganiro yongeye kwihanangiriza bwa nyuma umukobwa wamamaye ku mbuga nkoranyambaga nka 'Jacky' kubera ibiganiro akorera kuri YouTube birimo ibiterasoni no kwamamaza umwuga w'uburaya.

Yavuze ko ari inshuro nyinshi bahanirije uyu mukobwa ariko ntiyabasha gushyira mu bikorwa ibyo bamusabye, bityo ko bongeye kumwihanangiriza bwa nyuma, yakongera agafatirwa ingamba zikakaye.

Yongeye kandi kwihanangiriza bwa nyuma umunyamakuru Fatakumavuta n'abandi bafashe 'showbiz' bakayigira amatiku no gushaka guhanganisha abantu.

Dr. Murangira yasabye abantu kureka guhanganisha abantu, bakareka imyidagaduro igakorwa mu mahoro.