Rayon Sports yatsinzwe na Police FC mu mukino wa gicuti

Rayon Sports yatsinzwe na Police FC mu mukino wa gicuti

 Jan 14, 2023 - 14:50

Ikipe ya Rayon Sports yatsinzwe na Police FC mu mukino wa gicuti wabaye kuri uyu wa Gatandatu.

Mu gihe amakipe akina shampiyona y'ikiciro cya mbere mu Rwanda akomeje gukina imikino ya gicuti bitegura igice cya kabiri cya shampiyona muri uku kwezi kwa Mutarama 2023.

Uyu mukino wabereye i Muhanga wagaragayemo abakinnyi bashya biganjemo aba Police FC nka Hakizimana Muhadjiri na Kayitaba jean Bosco yatijwe na AS Kigali.

Abakinnyi Rayon Sports yabanje mu kibuga

Abakinnyi Police FC yabanje mu kibuga

Igice cya mbere cy'uyu mukino cyarangiye amakipe yombi anganyije ubusa ku busa, maze Police FC ibona igitego kimwe cyatsinzwe na Sibomana Patrick mu gice cya kabiri ari nacyo cyatandukanyije impande zombi.

Aya makipe yombi akomeje kwitegura imikino y'igice cya kabiri cya shampiyona y'u Rwanda izatangira ku wa 20 Mutarama 2023, aho Rayon Sports izatangira ikina na Musanze FC, naho Police FC yo izatangira ikina na Gorilla FC.

Igice cya mbere cya shampiyona cyarangiye Rayon Sports iri ku mwanya wa gatanu aho ifite amanota 28, mu gihe Police FC yari ku mwanya wa 11 n'amanota 21.