Rayon Sports yanze guhekwa mapyisi na APR FC iyitwara igikombe(AMAFOTO)

Rayon Sports yanze guhekwa mapyisi na APR FC iyitwara igikombe(AMAFOTO)

 Jun 3, 2023 - 15:48

Rayon Sports yegukanye Igikombe cy'amahoro cya 2023 itsinze mukeba wayo APR FC ku mukino wa nyuma

Ku wa Gatandatu tariki 03 Kamena 2023 ni umunsi w'ibyishimo kuri Rayon Sports n'abafana bayo muri rusange, nyuma yo gutsinda mukeba wayo APR FC ku mukino wa nyuma w'Igikombe cy'amahoro.

Ni umukino wagiye kuba abafana ba APR FC baserereza aba Rayon Sports ko bazabaheka mapyisi kuko APR FC yamaze gutwara igikombe cya shampiyona, bityo gutwara ibikombe bibiri byari gutuma Rayon Sports ihagararira u Rwanda mu mikino ya Confederation Cup n'ubwo nta gikombe yari kuba yaratwaye.

Wari umukino wegeranye cyane ndetse urimo ishyaka ryinshi, impande zombi zikaba zatandukanyijwe n'igitego cyatsinzwe na Ngendahimana Eric ku munota wa 40, Rayon Sports ikaba yabashije kukirinda mpaka iminota 90 ikarangira.

Rayon Sports yashyikirijwe sheke ya miliyoni 10 z'amanyarwanda nk'ikipe yatwaye igikombe, mu gihe APR FC yashyikirijwe sheke ya miliyoni eshanu. Ni mu gihe kandi Skol isanzwe ifitanye ubufatanye na Rayon Sports nayo yayishyirikije sheke ya miliyoni 15 nk'uko yari yabibasezeranyije mu gihe yatwara igikombe.

Ni mu gihe kandi mbere y'uyu mukino ku isaha ya saa sita naho hari hatangiye umukino wo gukinira umwanya wa gatatu, uyu mwanya ukaba wegukanwe na Mukura Victory Sports yatsinze Kiyovu Sports igitego kimwe ku busa.

Sitade yari yakubise yuzuye

Eric niwe watsindiye Rayon Sports